Rutsiro: Uvugwaho ‘Kugeragerezwaho’ Icyaha Cyo Gusambanywa Yari Mu Rugo Rw’Ugikekwaho

Kuri uyu wa Gatanu tariki 22, Mutarama, 2021, Urwego rw’ubugenzacyaha rwafunze Umuyobozi w’ ibitaro bya Murunda mu Karere ka Rutsiro rumukekaho ubwinjiracyaha(kugerageza) mu gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato. Twamenye ko uwo mugore yari yagiye mu rugo rw’ugikekwaho.

Imukurikiranyeho kandi  icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.

Umuvugizi w’uru rwego Dr. Thierry B. Murangira yaraye abwiye Taarifa ko ubwinjiracyaha buhanishwa kimwe cya kabiri cy’igihano yari kuba yakoze.

Umugore yari yagiye kwa  Deregiteri w’Ikigo…

- Advertisement -

Amakuru Taarifa ifite avuga ko umugore uvugwaho gukorerwaho icyaha yari ari mu rugo rw’Umuyobozi w’Ibitaro bya Murunda.

Ikindi ni uko uyu muyobozi yafashwe mu gitondo cya kare hagati ya saa 6h30 na 8h00.

Hari umuturage watubwiye ko yahaciye asanga Polisi iparitse ku rugo rw’uriya muyobozi.

Uriya mugore tutari buvuge amazina asanzwe akora muri kiriya kigo akaba yakoraga mu byerekeye kubika amakuru y’ikigo, ubikoramo bamwita Data Manager.

Umwe mubo bakoranaga nawe yahamirije Taarifa ko amakuru yumvise avuga ko uriya mugore yari yagiye mu rugo rw’Umuyobozi wa biriya bitaro.

Ibitaro bya Murunda biherereye mu Mudugudu wa Murunda, Akagari ka Mburamazi mu Murenge wa Murunda muri Rutsiro.

Ubwinjiracyaha ni iki?

Umunyamategeko Maurice Munyantwari yigeze gusobanurira Igihe icyo ubwinjiracyaha ari cyo:

Ubwinjiracyaha ni umugambi wo gukora icyaha, wagaragajwe n’igikorwa kimwe cyangwa byinshi biboneka, bidashidikanywaho by’intangiriro y’icyaha biganisha ku ikorwa ryacyo, nyuma bigahagarikwa, bikabuzwa kugera ku cyifuzo cyangwa bikazitirwa n’impamvu zidakomoka ku bushake bwa nyir’ugukora icyaha.

Duhereye kuri iki gisobanuro, hari ibintu bitatu bigomba kurebwaho kugira ngo hemezwe ko habayeho ubwinjiracyaha.

1.Itangira ry’ibikorwa bigaragaza umugambi wo gukora icyaha

Reka twifashishe urugero rw’icyaha cyo kuroga giteganywa n’ingingo ya 110 y’Itegeko No. 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Reka tuvuge ko hari umuntu witwa Yohani ushaka kuroga umuntu witwa Petero.

Yohani afashe uburozi abushyize mu gikombe Petero ari bunyweremo icyayi. Ibyo Petero akoze bigize itangira ry’igikorwa kigaragaza umugambi wo gukora icyaha cyo kuroga. Mu yandi magambo Yohani yatangiye igikorwa kidashidikanywaho cyo kuroga Petero.

2.Kuba umugambi waburijwemo bidaturutse k’ ubushake bw’uwashakaga gukora icyaha

Dukomereje ku rugero rwacu rwa Yohani ushakaga kuroga Petero, tuvuge ko mu gihe Petero yiteguraga kunywa cya cyayi Yohani yashyizemo uburozi, haje nk’umwana agasitara ku meza cya cyayi kikameneka. Umugambi wa Yohani wo kuroga Petero uburijwemo ariko ntibiturutse ku bushake bwa Yohani.

3.Kuba nta wagizweho ingaruka n’umugambi wo gukora icyaha ntacyo bihindura

Petero wagombaga kunywa cya cyayi kirimo uburozi ntiyakinyweye bityo nta n’icyo yabaye ariko ibi ntibikuraho ko Yohani yari afite umugambi wo kumuroga. Bityo yakoze ubwinjiracyaha kandi azabihanirwa n’amategeko.

Ingero z’ubwinjiracyaha umuntu yatanga ni nyinshi. Dushatse twavuga n’umuntu wari ugiye gutwika ishyamba (ni icyaha), yamara kurikongeza imvura ikaba iraguye ikazimya wa muriro yacanye.

Twafata n’urundi rugero rw’umuntu ugiye kwiba amakuru muri mudasobwa (na cyo ni icyaha) ariko yamara kwinjira mu cyumba ya mudasobwa irimo, amaze no kuyicana, agasanga harimo ijambo ry’ibanga (password) akabura uko yinjira muri mudasobwa.

Twavuga n’umuntu wari ugiye nko kwiba ikintu mu nzu, yahagera agasanga cya kintu baraye bacyimuye aho cyabikwaga. Ingero ni nyinshi.

Ubwinjiracyaha buhanwa bute?

Ubwinjiracyaha burahanirwa kabone n’ubwo icyari kigambiriwe kitashoboye kugerwaho.

Ingingo ya 21 y’Itegeko No. 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko ubwinjiracyaha bw’icyaha cy’ubugome cyangwa icyaha gikomeye buhanishwa ½ cy’igihano giteganyirijwe icyo cyaha.

Iyo cyaha gihanishwa igifungo cya burundu, ubwinjiracyaha buhanishwa igihano cy’igifungo kingana n’imyaka 25. Ubwinjiracyaha bw’icyaha cyoroheje ntibuhanirwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version