Rutsiro: Uwihaye Imana Akurikiranyweho Kwimana Ambulance Yo Gutabara Umurwayi

Umubikira uyobora Ikigo Nderabuzima cy’i Kivumu mu Karere ka Rutsiro akurikiranyweho icyaha cyo ‘kwirengagiza’ gutabara umuntu uri mu kaga.

Bivugwa ko yinangiye yanga gutanga imbangukiragutabara y’ibitaro yayoboraga ngo ijye gutabara umubyeyi wari uri ku nda.

Taliki 10, Mata, 2023 nibwo bivugwa ko uyu mubikira witwa Soeur Vestine Twizerimana yahamagawe n’inzego zitandukanye asabwa gutanga imbangukiragutabara y’ibitaro ngo ijye gutabara umubyeyi wari ku nda mu Kigo Nderabuzima cya Bukanda kugira imujyane  ku bitaro bya Gisenyi ariko undi arayimana.

Byabereye mu Mudugudu wa Bukanda, Akagari ka Ngoma, Umurenge wa Nyabirasi.

- Advertisement -

Kubera gutinda gutabarwa, umubyeyi yaje kubyara umwana upfuye.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry yabwiye bagenzi bacu ba UMUSEKE ko ku wa 12 Mata 2023 aribwo Sr Twizerimana Vestine yatawe muri yombi.

Dr Murangira avuga ko usibye kuba ibyakozwe n’uriya mubikira bihanwa n’itegeko, gutabarana bisanzwe ari indagagaciro za buri Munyarwanda.

Murangira ati: “Usibye kuba biteganywa n’itegeko,  byagombye kuba indangagaciro kuri buri muntu uri mu rwego rw’ubuyobozi cyangwa utanga serivisi. Ibi kandi byagombye nanone kuba indangagaciro ziranga buri Munyarwanda.”

Avuga ko abari muri serivisi z’ubuzima bakwiye kubigira akarusho kuko guteshuka gato ku nshingano zabo zo kwita ku babagana bigira ingaruka ziremereye ku barwayi.

Icyaha uriya mubikira akurikiranyweho giteganywa n’itegeko ryo ku wa 30 Kamena 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo ya 244 ivuga kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga.

Igira iti:“Umuntu wese wirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga kandi yashoboraga kumutabara ubwe cyangwa kumutabariza ntibigire ingaruka kuri we cyangwa ku bandi aba akoze icyaha”.

Itegeko riteganya igihano cy’igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 300 Frw ariko itarengeje ibihumbi 500 Frw.

Uyu mubikira afungiye kuri RIB Station Kivumu mu gihe dosiye iri gutunganwa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version