DRC: Umudepite Arasaba Ko Kurya Imbwa Bigirwa Icyaha Gihanwa N’Itegeko

Mu Nteko rusange y’Abadepite mu Nteko ishinga amategeko ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo umwe mu Badepite  yabwiye bagenzi be ko igihe kigeze ngo hatorwe itegeko rihana abarya imbwa n’injangwe kubera ko aya matungo yo mu rugo agiye gushira ho.

Yagize ati: “ Nimureba neza muzasanga imbwa n’injangwe bitakijarajara mu mihana hafi y’aho mutuye. Nta kindi kibitera ni uko  abantu bazigerereye bazirya.”

Avuga ko mu rwego rwo kurinda ko zazaribwa kugeza nta n’imwe isigaye, ari ngombwa ko hatorwa itegeko rihana buri wese urya imbwa cyangwa injangwe.

Uyu mudepite avuga ko uwo kiriya cyaha cyahama yajya ahanishwa imyaka iri hagati ya 10 n’imyaka 20 y’imirimo nsimburagifungo, ibyo bita servitude pénale.

- Advertisement -

Bumwe mu bwoko bw’abaturage ba DRC bakunda inyama y’imbwa ni abitwa Baluba.

Aba bantu bavuga ko inyama yayo iba yumutse kandi igirira akamaro ‘kanini’ umubiri w’uwayiriye.

Ikindi gihugu ku isi kivugwamo gukunda inyama z’imbwa cyangwa injangwe ni Koreya y’Epfo.

Mu gihe aba Baluba bakunda kurya imbwa, abitwa Bangala bo bakunda kurya ibinyamunjonjorerwa n’aho abitwa Bandudu bo bagakunda kurya inzoka.

Ntibiramenyakana niba icyifuzo cy’uriya mudepite cyo gutora itegeko rihana abarya imbwa cyatorewe cyangwa cyatewe utwatsi.

Icyumba inteko ishinga amategeko ya DRC ikoreramo
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version