Rutunga Ushinjwa Kwicisha Abatutsi Muri ISAR-Rubona Yoherejwe Mu Rwanda

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwemeje ko kuri uyu wa Mbere bwakiriye Venant Rutunga umaze igihe yihishe mu Buholandi, woherejwe n’icyo gihugu ngo akurikiranwe ku byaha bya Jenoside akekwaho.

 Uyu mugabo wavutse mu 1949 ari ku rutonde rw’abantu bafatwa nk’abateguye kandi bagashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyari Ikigo gishinzwe ubushakashatsi mu buhinzi cya ISAR – Rubona, mu Karere ka Huye.

Yavukiye mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, ubu ni mu karere ka Gakenke mu Ntara y’amajyaruguru.

 Mu gihe cya Jenoside yari atuye mudugudu wa Rubona mu Murenge wa Ruhashya mu Karere ka Huye, akaba umwe mu bayozi bakuru kuko yari Directeur du Centre régional du Plateau Central.

- Advertisement -

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin, yasohoye itangazo ati “Ubushinjacyaha bukuru burashimira ubuyobozi bw’inzego z’ubucamanza mu Buholandi ku kohereza abakekwaho ibyaha bya Jenoside, ubufatanye bukomeje kubaho mu bijyanye n’ubutabera n’umusanzu mu kurwanya umuco wo kudahana.”

Rutunga ashinjwa ko ubwo Jenoside yatangiraga, Abatutsi basaga 1000 bagahungiye muri ISAR Rubona maze ahamagara abasirikare n’interahamwe zaje kuhabicira.

Anashinjwa ko ubwo Minisitiri w’Intebe Jean Kambanda yari amaze gutanga amabwiriza yo gukomeza guhiga Abatutsi n’Abahutu batari bashyigikiye Jenoside, igikorwa cyiswe “Auto-défense civile”, ari mu bakoze ibishoboka mu gushyira mu bikorwa uwo mugambi.

Rutunga ashinjwa ko yari mu bayobozi bakuru 10 bo ku cyicaro gikuru cya ISAR no ku mashami yayo basinye ku ibaruwa yohererejwe abakozi bose ba ISAR, itegeka buri umwe wese gutanga 20 ku ijana y’umushahara we w’ukwezi kwa Gicurasi 1994.

Yari ayo gushyigikire iki gikorwa gifatwa nk’uburyo bwo gushishikariza kwihutisha Jenoside.

Ni ibaruwa yanditswe na Charles Ndereyehe na we akomoka mu Ruhengeri kandi aba mu Buholandi, wari Umuyobozi Mukuru wa ISAR Rubona. Uyu we yanasezeranyije kuzakura ku ngengo y’imali ya ISAR miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda agenewe guhemba abicanyi.

Mu mwaka wa 2019 nibwo byatangajwe ko Rutunga yatawe muri yombi na Polisi y’u Buholandi, nyuma y’igihe asaba ubuhungiro ariko ntabuhabwe.

Ubwo yabusabaga mu 2000 inzego z’abinjira n’abasohoka zabumwimye kubera ko yakekwagaho ko ashobora kuba yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yaje kujuririra icyo cyemezo ariko nabwo aratsindwa.

Hari amakuru ko mu gihe amaze mu Buholandi yakoraga mu bijyanye n’ubushakashatsi mu buhinzi muri Wageningen University na Research Centre – ISRIC.

Si uwa mbere woherejwe n’u Buholandi. Abaheruka koherezwa ni Jean Baptiste Mugimba na Jean Claude Iyamuremye boherejwe mu Ugushyingo 2016, bahamijwe ibyaha bya Jenoside.

Hari n’ababuraniye mu Buholandi barimo Joseph Mpambara mu 2011 na Yvonne Basebya.

Urutonde rw’Abatutsi biciwe muri ISAR – Rubona
Share This Article
1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version