Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Rwatangije Umushinga Wo Kuzihaza Mu Biribwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

U Rwanda Rwatangije Umushinga Wo Kuzihaza Mu Biribwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 22 March 2023 11:00 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Guverinoma y’u Rwanda ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo yatangije umushinga ugamije kuzafasha abahinzi guhinga bakeza kandi ibyeze bigatunganywa kugira ngo bizagirere benshi akamaro.

Ni umushinga wiswe KWIZAHA Minisiteri y’ubuhinzi izakorana n’abafatanyabikorwa bayo barimo Umuryango w’Ubumwe bw’ubumwe bw’u Burayi, Ikigo cy’Ababiligi gishinzwe iterambere mpuzamahanga ndetse n’icyo muri Luxembourg kitwa Luxembourg  Development Cooperation Agency (LuxDev).

Uyu mushinga uzashyira mu bikorwa mu gihe cy’imyaka ine, ni ukuvuga guhera mu mwaka wa 2023 n’umwaka wa 2026.

Imirongo migari igize uyu mushinga izashyira imbaraga mu burobyi, ubworozi bw’amafi no mu rwego rw’abahinga imbuto n’imboga.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Abahanga mu buhinzi bavuga ko bazashyira imbaraga mu buhinzi no kwita ku bikomoka ku mafi, bigakorwa haba mu gihe cyo guhinga, mu gihe cyo gusarura, guhunika ndetse no kubyaza umusaruro ibyasaruwe bikabyazwa umusaruro ‘mu bundi buryo’.

Mu bufatanye bw’izi nzego, hazarebwa uko abahinzi b’ibihingwa runaka  cyangwa aborozi b’amafi bahuzwa n’ibigo bitanga inguzanyo kugira ngo ubuhinzi bugirwe ubw’ubucuruzi.

Uriya mushinga wateganyirijwe Miliyoni 15 z’ama Euros, akazanashorwa mu guhugura abahinzi n’aborozi barebwa n’uriya mushinga.

Ambasaderi w’Umuryango w’u Burayi mu Rwanda Belén Calvo Uyarra avuga ko bahisemo gukorana n’u Rwanda muri uru rwego kugira ngo barufashe mu ntego zarwo zo kwihaza mu biribwa ku barutuye.

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr. Ildephonse Musafiri avuga ko ari imikoranire y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo ari ingenzi no mu by’ubuhinzi.

- Advertisement -

 Ashima ko muri gahunda ya KWIHAZA Project hari abantu benshi bazahabwa akazi.

TAGGED:BurayifeaturedMinisiteriMusafiriUbuhinziUmuryango
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Uganda Irashaka Gutora Itegeko Rihana ‘Bidasubirwaho’ Abatinganyi
Next Article Intumwa Za Uganda Zongeye Guhura N’iz’u Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Gasabo: Hafashwe Abanigaga Abantu Bakabambura

Uwahoze Muri RDF Akurikiranyweho Ibyaha Byo Mu Mabuye y’Agaciro

UN N’u Rwanda Mu Bufatanye Bufite Agaciro Ka Miliyari $1

Nduhungirehe Mu Nama Ihuza Afurika N’Uburayi

Hagiye Kongera Kwibukwa Imiryango Y’Abatutsi Yazimye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rutsiro:Indwara Ya Muryamo Iri Mu Ngurube Iraterwa N’Iki?

Nyarugenge: Imodoka Ya WASAC Yibwe

Nyagatare: Haravugwa Kotsa Burushete Z’Imbwa 

Hatangajwe Ifoto Yemewe Ya Papa Lewo XIV

BNR Mu Ngamba Zo Kurushaho Guteza Imbere Ikoranabuhanga Mu Kwishyurana

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Kamerthe Ntashira Amakenga Iby’Amasezerano Y’Amahoro Ya DRC N’u Rwanda 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Zahabu Igiye Kuba Indi Mari Ibitswe Muri BNR

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Ese Elon Musk Yavanywe Mu Nkoramutima Za Trump?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Iperereza Ryakorwaga Kuri Agathe Kanziga Ryarangiye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?