Mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana hari abacuruzi bavuga ko bagura n’abanyerondo ibikoresho cyangwa imyaka runaka ku giciro gito bibwira ko ari ibyabo nyamara ari ibyo bibye abaturage.
Abo banyerondo baca ruhinga nyuma bakaza gufata abo bacuruzi babashinja gucuruza ibijurano.
Bamwe muri abo banyerondo bashinjwa n’abacuruzi ko babagurishaho ibikoresho cyangwa imyaka runaka baba bibye mu baturage.
Abo banyerondo baca inyuma bagakorana naba mutwarasibo bakaza gufata abo bacuruzi babashinja gucuruza ibijurano.
Ikinyamakuru kitwa Hanga.news kivuga ko iyi migirire ijya kumenyekana byabaye ubwo abanyerondo babiri bo mu Mudugudu wa Kigega, Akagari Nyagasenyi, Umurenge wa Kigabiro bagurishga umucuruzi w’imbuto witwa Kampundu Adéline imifuka ibiri y’imyembe bibye bari basoromye mu murima w’umuturage.
Nyuma baje gukorana na Mutwarasibo afatanyije na Mudugudu baza gusaka uwo mugore barayimusangana bavuga ko yaguze ibijurano bityo ko nawe yabaye umufatanyacyaha.
Kampundu Adeline yaraye abwiye cya kinyamakuru ati: “Baje kunsaka ngo mfite ibijurano batwaye ingurube y’abandi bayikuye mu kiraro, mbaha n’amafaranga batwara n’imyembe bavuga ko yibwe.”
Avuga ko Mudugudu na Mutwarasibo ari bo baje mu rugo bamushyiraho iterabwoba ngo asinye ko yibye ibijurano, ko agomba kubyishyura.
Ati: “Baransinyishije ko nishyuye, ndabyemera mbereka ababimpaye ko ari n’abakozi babo bashinzwe umutekano (abanyerondo) bambwira ko bataregwa. Nibaza impamvu badafata abajura kandi banabyemera ahubwo bakaba ari njyewe bituniraho ababizanye bigaramiye.”
Abaturanyi b’uyu mugore bavuga ko yagambaniwe…
Umwe ati: “Ntibyumvikana uburyo Mudugudu bamugaragariza abajura ntibafatwe ahubwo agafata umucuruzi, ikindi ntabwo tukizeye umutekano wacu kubera ko aba banyerondo biba bakomeza gukora , tubona bakingiwe ikibaba n’umuyobozi w’Umudugudu.”
Uyu muyobozi w’Umudugudu wa Kigega witwa Hategeka we yemera ko umwe mu banyerondo yatorotse, undi we akiri mu kazi.
Ati: “Uyu mubyeyi twamufatanye ibijurano, amahirwe yatweretse ababimuhaye dusanga ari abanyerondo rero twemeranyije ko uyu tugifite mu kazi ukwezi nigushira tuzamukata umushara tukayamuha. Ahembwa Frw 20,000 twemeje ko azakatwa amezi abiri. ”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigabiro witwa Rushimisha Marc avuga ko iki kibazo ari ubwa mbere acyumvise.
Uyu muyobozi yanenze abaturage bagejeje ikibazo mu itangazamakuru mbere y’uko bakimugezaho.
Kubwe, uriya muturage yagombye kuba ari we yaregeye mbere yo kukigeza mu itangazamakuru.
N’ubwo ari uko avuga, umuturage we avuga ko mbere yo kugeza ikibazo mu itangazamakuru yabanje kukigeza kuri gitifu, undi ‘amusubiza yo’.
Umugore uvuga ko yahohotewe, asobanura ko yaguze imyembe 240 ifite agaciro ka Frw 48,000, umwe yawishyuye ku Frw 200, baje kumwishyuza ngo ibyo acuruza ni ibyibano, umwe bawubarira Frw 350 yose hamwe iba Frw 84,000.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana buvuga ko bugiye gukurikirana icyo kibazo.