Umusirikare Mukuru Wa DRC Wavugwagaho Ubugambanyi Yaguye Muri Gereza

Col Sérge Mavinga yaguye muri gereza ya Ndolo aho yari amaze amezi make afungiwe kubera ibyo yari akurikiranyweho birimo igikomeye cyo ‘gukorana n’umwanzi’.

Umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Afrikarabia gikurikiranira hafi ibibera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo witwa Christophe Rigaud yanditse ko mu Ukwakira, 2022 ari bwo Colonel Mavinga yatawe muri yombi.

Yari umuyobozi w’ingabo muri Rutshuru, akaba yarayoboraga batayo yitwaga ‘bataillon jungle’.

Iyi batayo yari ihanganye na M23 muri Rutschuru ariko ngo yaje kugambanira ingabo yari ayoboye bituma M23 ishobora kwinjira muri kariya gace kandi ubundi batayo ye yari ifite ibya ngombwa byose ngo iyikome imbere.

- Advertisement -

Hagati aho, hari umupolisi mukuru witwa Genéral Christian Paypay watawe muri yombi kuri uyu wa Mbere taliki 23, Mutarama, 2023 akurikiranyweho kugirana ibiganiro n’abayobozi ba M23 bahuriye i Kampala.

Ubuyobozi buvuga ko Paypay yari yasabye abamukuriye uruhushya rwo gusura umugore we.

Général Christian Paypay ashinjwa kuba icyitso

I Kampala ngo yahahuriye n’abayobozi ba M23 ndetse n’abo mu buyobozi bwa Uganda.

Icyakora hari abavuga ko ibyo aregwa ari urwitwazo rwa Politiki kugira ngo akurweho icyizere n’imbaraga yahabwaga n’ubuyobozi bw’i Kinshasa.

Général Christian Paypay ashinjwa kuba inyuma y’imidugararo ivugwa muri Maï-Ndombe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version