Rwamucyo Yakatiwe Gufungwa Imyaka 27 Biteza Imidugararo Mu Rukiko

Urukiko rw’i Paris mu Bufaransa rwanzuye ko Dr.Eugène Rwamucyo afungwa imyaka 27 nyuma yo kumuhamya kugira uruhare muri Jenoside.

Nyuma yo gukatirwa, abaje kumushyigikira bagaragaje uburakari rurangiye-barimo na Padiri Nahimana Thomas, n’aho abaje gushyigikira abamureze bagaragaza ibyishimo ku buryo hari hagiye kwaduka ubushyamirane Polisi igatabara.

Dr. Rwamucyo abaye umuntu wa munani Ubufaransa buburanishije kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa  1994.

Abatutsi ni bo bari bagambiriwe hamwe n’Abahutu batari bashyigikiye ubwicanyi.

- Kwmamaza -

Rwamucyo ukomoka mucyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri muri iki gihe afite imyaka 65 y’ubukure, akazarangiza igihano yahawe afite imyaka 92.

Yahoze ari umuganga ku bitaro bya Kaminuza y’u Rwanda i Butare (bizwi nka CHUB), urukiko rukaba rwamuhamije ibyaha birimo ubufatanyacyaha cya Ienoside, kubiba urwango rwangisha Abatutsi, ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyoko muntu, no gufatanya mu gutegura ibyo byaha.

Icyakora rwamuhanaguyeho icyaha cyo gukora Jenoside, n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Mbere yo kubwirwa uko umwanzuro w’urukiko uhagaze, Rwamucyo yahawe umwanya wo kugira icyo avuga, araterura yongera kwemeza ko ari umwere.

Ati: “Ndabahamiriza ko ntigeze ntegeka kwica abarokotse [babaga bazanywe mu bitaro ari inkomere] cyangwa ngo nemere ko bicwa”.

Umucamanza we yavuze ko nta bimenyetso bifatika bihamya ko Rwamucyo ubwe yakoze ubwicanyi cyangwa iyicarubozo.

Gusa mu gusoza yavuze ko Rwamucyo adashobora “gucika uruhare rwe” kuko “umuntu ashobora kwicisha amagambo”.

Nyuma y’umwanzuro w’urukiko, Maître Philippe Meilhac wunganira Eugène Rwamucyo yavuze ko urubanza umukiliya we aciriwe “ntirukwiye kuba urubanza rw’amateka nk’uko rwagombaga kuba” kandi ko “guhera ejo [ku wa kane]” batangira kujurira.

Abatangabuhamya bashinja bamureze ko yagize uruhare mu kwica abarwayi babaga bakomeretse, no gufasha kubahamba mu mva rusange “mu mugambi wo gusibanganya ikimenyetso cya Jenoside” nk’uko umushinjacyaha yabivuze asubiramo aamagambo y’abatangabuhamya.

BBC yanditse ko abamwunganira bavuze ko Rwamucyo ari kuregwa kubera ko atavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Bavuze kandi ko uruhare rwe mu guhamba imirambo mu mva rusange rwari rugamije kugerageza kwirinda “indwara z’ibyorezo” zari kuva ku kurekera imirambo hanze.

Mu gihe isomwa ry’uru rubanza ryagombaga gutangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba i Paris, ryatangiye saa mbiri n’iminota 40 z’ijoro, kandi bagiye gufungura icyumba cy’urukiko hari abantu bamaze amasaha atanu bahageze. Abinjiye buri wese yabanje gusakwa n’abapolisi.

Umucamanza amaze gutangaza ko uregwa ahamijwe ibyaha kandi akatiwe gufungwa imyaka 27, Rwamucyo nta kababaro yagaragaje, yazamuye igipfunsi – ubusanzwe nk’ikimenyetso cy’intsinzi cyangwa gukomera – mbere y’uko abapolisi bamutwara ngo ajye gufungwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version