Hari Imvugo Polisi Isanga Zihembera Imyitwarire Iganisha Ku Byaha

CP Kabera avuga ko muri rusange inzego z’umutekano zikora  neza ndetse bigatuma RGB iziha amanota ari hejuru mu nzego zizerwa n’Abanyarwanda.

Impamvu zibitera zirimo imyitwarire iboneye(discipline), kumvira, gukunda igihugu no kwitanga nyuma hakaza gukorera hamwe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda avuga ko n’ubwo ibintu bimeze gutyo, ikibazo ari uko hari imyitwarire n’imvugo bigaragara ko bishobora guhungabanya umutekano niba ntagikozwe.

Ibyo ngo bishobora guhungabanya umutekano igihugu kifuza kugeraho.

- Advertisement -

Ibyinshi ngo bikorerwa akenshi ku mbuga nkoranyambaga, bikagaragara ko iyo myifatire ifitanye n’imyitwarire idahwitse.

CP Kabera avuga ko hari ibyo babona nk’ubuyobe buri mu bantu b’ingeri zitandukanye.

Yavuze ko abantu bagera ku 13,000 bari muri za transit centers abenshi babitewe n’ubuyobe bwatumye bitwara uko bidakwiye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda avuga ko ubusanzwe ubusirimu ari ukora ibyo ushinzwe neza kandi vuba. Ni byo yise ‘smart.’

Yanenze kandi imvugo zimwe z’urubyiruko zirimo ngo ‘na gusa ruratwara.’

Ngo iyi mvugo iba isobanuye ko umuntu yakwitwara uko ashaka kuko urupfu rutwara uwo rushatse kandi igihe rushakiye.

Hari n’indi mvugo yitwa ‘Nta myaka 100’, igakurikirwa n’’indi ngo ;’Nta gikwe.’

Izi mvugo zombi, Polisi isanga zumvikanamo kwiburira icyizere, abantu ( biganjemo abato bakura) bakumva ko ejo hazaza ntacyo hamaze, ko umuntu abishatse yakubaka umuryango cyangwa akabireka, kuko ngo n’ubundi ‘byose ari kimwe.’

Izindi mvugo, Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera avuga ko zeze mu rubyiruko ni ‘Tubinywere’, ‘Byabereye hehe’, ‘Ni yale yale’, ‘Hahire rimwe’ n’izindi.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko ababyeyi n’izindi nzego bakorana, bagombye kuzicara bakaganira ku kintu cyo kwitana ba mwana kuri nyirabayazana w’ingeso mbi zigaragara mu rubyiruko.

CP John Bosco Kabera yavuze ko iyo Polisi ibajije ababyeyi aho abana babo bakura ingeso mbi, bayisubiza ko bazivana ku ishuri.

Yabaza abarimu, bagasubiza ko mu masomo bigisha nta somo ry’imyitwarire mibi bagira, hagati aho hakabamo kwitana ba mwana.

CP Kabera yasabye ko hazabaho ibiganiro birambuye kuri iki kibazo kugira ngo hashakwe umuti wazatuma abana b’u Rwanda baba beza.

Polisi Ntizemera Ko Abakobwa Bakomeza Kwambara Impenure-CP Kabera

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version