Indi Ndege Y’Intambara Ya DRC Yinjiye Mu Kirere Cy’u Rwanda

Kuri uyu wa Gatatu indi ndege y’intambara ya Congo yinjiye mu kirere cy’u Rwanda. Hahise hakurikiraho amasasu menshi y’imbunda nini z’ingabo z’u Rwanda.

Amakuru atangwa n’abanyamakuru bari muri Rubavu bavuga ko ingabo z’u Rwanda zirwanira mu mazi ari zo zayirasheho ariko ntizayihanura.

Hari  umuturage wabibonye yavuze ko iriya ndege yinjiye mu kirere cy’u Rwanda ivuye kurasa M23.

Ngo yavuye kurasa ku mutwe wa M23 inyura mu Rwanda, abasirikare bayirasaho, irakimirana isubira iyo yari ivuye.

- Advertisement -

Mu minsi ishize hari indi ndege yageze ku kibuga cy’indege i Rubavu ariko ntiyahatinda ihita isubira iyo yari ivuye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version