Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rwanda: Abaganga Babaga Ni Bake Bwikube Icumi Ku Barwayi Babikeneye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbuzima

Rwanda: Abaganga Babaga Ni Bake Bwikube Icumi Ku Barwayi Babikeneye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 February 2025 3:12 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Ibikoresho muganga akoresha abaga.
SHARE

Prof. Faustin Ntirenganya, Perezida w’Umuryango Nyarwanda w’Abaganga Babaga avuga ko ubuke bwabakora ubwo buvuzi ari ikibazo kinini kuko abakenera izo serivisi ari benshi.

Ntirenganya yabivugiye mu kiganiro yahaye itangazamakuru, agaruka ku kibazo cyo kubaga abarwayi giterwa ahanini no kuba abaganga ari bake  byikube inshuro icumi ugereranyije n’uko ababikenera bangana.

Muri rusange kandi abaganga mu Rwanda ni bake bwikube kane ugereranyije n’abakenera serivisi zabo.

Hari nyuma y’ikindi kiganiro yatangiye mu nama yavugaga aho u Rwanda rugeze rwitegura inama nyafurika y’abaganga babaga izabera mu Rwanda mu mpera za Gashyantare, 2025.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Panafrican Surgical Conference ni inama izaba hagati y’itariki 24 na 28, Gashyantare, 2025.

Muri iyo nama hazigirwamo kandi uko kubaga ibibari n’izindi ndwara byatezwa imbere, u Rwanda rukazahavugira aho rugeze ruvura abafite iyo ndwara.

Kubaga ibibari ni igikorwa cyatangijwe n’umuryango Operation Smile watangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2009.

Kuva icyo gihe kugeza ubu, abantu babarirwa mu magana bo mu byiciro byose by’imyaka babazwe ibibari, bongera kugira isura nziza no kutanenwa mu bandi.

Muri icyo gihe cyose, abaganga baturukaga hanze bazaga kuvura Abanyarwanda ibibari ariko, nk’uko Prof. Faustin Ntirenganya abivuga, u Rwanda rwashatse ko abaganga b’Abanyarwanda batozwa kubibaga.

- Advertisement -

Ntirenganya ati: “ Kuva iyi gahunda yatangira hari byinshi twagezeho mu kuvura ibibari ariko twaje gusanga ibyiza ari uko abadukoreraga ako kazi batwigisha kukikorera kugira ngo bizabe ikintu kirambye. Twabihereyeho dutangiza uburyo bwo kwigisha abaganga bacu kubibaga. Ubu turi kuri generation ya kabiri y’abaganga, hari n’abandi 13 bari kwiga”.

Prof. Faustin Ntirenganya, Perezida w’Umuryango Nyarwanda w’Abaganga Babaga

Uyu muganga ubaga uruhu avuga ko ari byiza ko u Rwanda rwatekereza uko abiga kubaga bakwiyongera kuko muri iki gihe ari bake cyane.

Asobanura ko burya umuganga ashobora kubaga urugingo rumwe, bigatuma hari n’urundi rukenera iyo serivisi, agasanga ibyiza ari uko abakora uwo murimo baba benshi mu ngeri nyinshi.

Yemeza ko kugira ngo bikunde, ari ngombwa ko Leta zibishyiramo imbaraga, zikabyongerera ingengo y’imari.

Karima Andrew uyobora umushinga Operation Smile Rwanda, rikaba ishami rya Operation Smile International rikorera muri Leta ya Virginia muri Amerika avuga ko kuvura ibibari ari ikintu kimaze imyaka myinshi.

Kuva mu mwaka wa 2009, abaganga bo muri Amerika bazaga kuvura abana barwaye ibibari, birakomeza bimara imyaka itandatu, bakaza kabiri buri mwaka.

Bavuraga abana bari hagati ya 100 na 200 nk’uko Karima abivuga.

Avuga ko nyuma baje gusuzuma basanga ibyiza ari uguhugura Abanyarwanda kugira ngo bazakore iyo mirimo igihe abo banyamahanga b’abagiraneza bazaba basubiye iwabo.

Ati: “Twaje kwicara dusanga ni ngombwa kureba uburyo bushoboka bwose bwo gushyiraho uburyo bw’igihe kirekire bujyanye no kwigisha Abanyarwanda ubumenyi abo bandi badutanze”.

Karima Andrew uyobora umushinga Operation Smile Rwanda

Byatangiye ari ibintu bikorwa gake gake ariko biza kuvukamo gahunda ihamye igamije ko muri buri Karere haboneka umuganga ubaga ibibari, akazita ku barwayi mu gihe abo bagiraneza bazaba badahari.

Andrew Karima avuga ko iyo gahunda ishyirwa mu bikorwa ku bufatanye bwa Minisiteri y’ubuzima na Kaminuza y’u Rwanda.

Indi ngingo avuga ko yibanzweho muri iyo gahunda ni ugushyiraho ahantu hakwiye abaganga babagira abarwayi.

Inteko bafite ni uko mu Rwanda haba ahantu heza ho kubagira abarwayi b’Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga.

Ubuke bw’abaganga babaga ni ikibazo kuko ari bake ‘bwikube icumi’ ku barwayi babakeneye.

Icyakora hari ibiri gukorwa ngo bongerwe kuko, nk’urugero, mu myaka itanu ishize abaganga babaga uruhu bari babiri gusa mu Rwanda hose, ubu babaye batandatu.

Imibare ivuga ko kugira abarwayi batamara igihe kirekire bategereje abaganga bababaga, ari ngombwa ko abaganga babaga baba ari abantu 1,400.

Kugeza ubu habarurwa abantu 162 kugira ngo ntihagire utegereza igihe kinini kubona iyo serivise ariko kugeza ubu hari 162 mu Rwanda hose.

Inama Panafrican Surgical Conference izamara iminsi itanu ikazahuza abagangabarenga 300 baturutse kumugabane wa Afurika.

Izigirwamo icyakorwa ngo byibura muri buri Karere k’u Rwanda habe umuganga ubaga indwara zitandukanye zirimo n’ibibari.

TAGGED:featuredIbibariIndwaraKubagaNtirenganyaSmile
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Imibiri Y’Abasirikare Ba Afurika Y’Epfo Irashishwa Mu Rwanda Icyurwe
Next Article Kagame Avuga Ko Guhagarika Inkunga Ya USAID Nibigira Ingaruka Ku Rwanda Bizarusigira Isomo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Ubuhinde Na Pakistan Byambariye Intambara

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Perezida Wa Guinea Conakry Yaraye Yakiriwe N’Abaturage Be Baba Mu Rwanda

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

M23 Yafashe Ahantu Hakungahaye Kuri Zahabu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?