Rwanda: Abageze Mu Zabukuru Barahejwe Mu Bihe Bikomeye Bya COVID-19

Abakozi bo mu Kigo kitegamiye kuri Leta kitwa ActionAid bavuga ko mu bushakashatsi bakoze mu bihe COVID-19 yabicaga bigacika mu Rwanda, basanze hari abantu bahejwe  biganjemo abageze mu zabukuru. Impamvu yatangwaga muri kiriya gihe ni uko abantu bafite hejuru y’imyaka 65 y’amavuko ari bo bari bafite ibyago byinshi byo kwandura no kwanduza abandi kiriya cyorezo.

Si abageze mu zabukuru gusa bagizweho ingaruka n’ibyemezo byafashwe muri biriya bihe, ahubwo n’abafite ubumuga, abana n’abagore batwite nabo bagizweho ingaruka na kiriya cyorezo.

Mu ijambo ry’ibanze abakoze buriya bushakashatsi banditse, harimo ko abayobozi hirya no hino ku isi(no mu Rwanda by’umwihariko) bafashe ibyemezo bikomeye byabangamiye uburenganzira bwa muntu muri rusange n’ubw’ibyiciro byihariye twavuze haruguru by’umwihariko.

Imwe mu mibare itangwa na ActionAid yerekana ibice by’Abanyarwanda byagizweho ingaruka kurusha ibindi n’ibyemezo byo kwirinda COVID-19

‘Guma mu rugo’, guhana intera, gupfuka umunwa hamwe n’izindi ngamba, biri mu byahungabanyije uburenganzira bwa bamwe.

- Advertisement -

Abakora Politiki  bo bavuga ko n’ubwo uburenganzira bw’abo bantu bwahungabanye, ariko icyari kigamijwe cyari ingenzi kuri benshi.

Ikindi abashakashatsi baje kubona ni uko kubera iki cyorezo, hari abantu batahawe uburyo bwo gutanga ibitekerezo byabo ku ngingo babona ko zireba ubuzima bwabo by’umwihariko.

Uko ibintu byagendaga bisubira mu buryo bitewe ahanini no gukingirwa, abantu batangiye guhabwa uburenganzira bwo guterana ari benshi, bagahabwa umwanya wo gutanga ibitekerezo n’ubwo nabwo basabwaga kwipimisha kandi bisaba ikiguzi.

Urubyiruko rwo rwagize uruhare rugaragara mu gutanga ibitekerezo no gutuma ibyemezo byafatwaga mu rwego rwo kwirinda icyo cyorezo bishyirwa mu bikorwa.

Umwe mu myanzuro abakoze ubu bushakashatsi batangaho inama ni uko abarebwa nabwo, bagomba guhugurwa bakamenya uko ibyemezo bifatwa.

Dr Dieudonnée Uwizeye  wakoze ubu bushakashatsi avuga ko ubu buryo bufasha cyane kubera ko burya iyo umuntu amenye uko ibyemezo bifatwa, aba ashobora no kugira uruhare mu kubifata.

Ati: “ Ni ngombwa ko abantu barebwa n’iki kibazo basobanurirwa uko ibyemezo bifatwa bityo mu buryo bwabo bakaba bagira uruhare mu gufata ibyo byemezo.”

Dr Uwizeye avuga ubusanzwe ari ngombwa ko ibyiciro byose birebwa n’ikibazo runaka, biba bigomba guhabwa umwanya wo kubitangaho ibitekerezo.

Dr Dieudonnée Uwizeye wakoze ubu bushakashatsi

Ngo si byiza ko abantu bafatirwa ibyemezo batagizemo uruhare kubera ko iyo batahawe uburyo bwo gutanga ibitekerezo kuri ibyo bibazo, bituma ibyemezo runaka bifashwe hari abo bitsikamira mu gihe abandi baba badamaraye.

Mu minsi ishize, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Jean Marie Vianney Gatabazi aherutse kuvuga ko guha abaturage serivisi nziza kandi bagizemo uruhare ari ingenzi mu guteza imbere imibereho yabo.

Hari mu kiganiro cyagarukaga ku mibare  iherutse gutangazwa na RGB ivuga ko imitangire ya serivisi zigenewe abaturage yagabanutse mu majwi.

Minisitiri Gatabazi avuga ko abaturage batagomba gufatirwa ibyemezo batagizemo uruhare.

Ku rwego rwa Sosiyete Sivile, bo bavuga ko impamvu zituma abaturage badahabwa serivisi nziza, biterwa n’ibintu byinshi birimo kudahuza hagati y’abayobozi b’inzego z’ibanze.

Umwe mu bakora muri Sosiyete sivile witwa Evariste Murwanashyaka akaba ari Umuyobozi mukuru muri CLADHO ushinzwe guhuza ibikorwa, yanenze ko abayobozi bahanahana umuturage bitwaje ko runaka ubifite mu nshingano adahari.

Avuga ko abayobozi bagombye kujya bahana uburenganzira hagati yabo ku nshingano runaka kugira ngo umuturage ataba ari we ubihomberamo.

Ikindi kibazo ni uko ngo abaturage badahabwa amakuru nyayo y’icyatumye serivisi batse itinda.

Bituma basubira mu ngo zabo bijujuta ko batereranywe.

Murwanashyaka asanga ibyiza ari uko abayobozi basanga ibibazo aho biri aho kugira ngo ibibazo bibasange mu Biro.

Ati: “ Abayobozi basange ibibazo kuri terrain aho biri. Abayobozi basange abaturage aho bari baganire nabo mu Nteko z’abaturage kandi ibibazo byinshi bizakemuka. Buri wa Kabiri hajye hagira umuyobozi wo ku Karere umanuka ajye mu Nteko y’abaturage.”

Ikindi asaba ni uko gahunda zo gucyemura ibibazo by’abaturage, zaba gahunda zihoraho, ntizibe gahunda z’igihe gito zishyirwaho ari uko hasohotse icyegeranyo kinenga imitangire ya serivisi.

Umuyobozi wari uhagarariye Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere muri kiriya kiganiro witwa Dr. Felicien Usengumukiza yavuze ko iyo bamaze kubona ibikubiye mu kigereranyo nka kiriya, baha inama impande zose zirebwa n’imitangirwe ya Serivisi kugira ngo hagire ibigororwa.

Ku rundi ruhande ariko, Dr. Usengumukiza avuga ko hari n’abaturage baruhanya, batajya bemera ko uko uburyo bakemuriwemo ikibazo runaka ari bwo  buryo bwemewe n’amategeko ahubwo bagahora basubirishamo ikibazo cyarangije gufatwaho umwanzuro.

Dr. Félicien Usengumukiza

Asaba abaturage kuzirikana ko Leta itabereyo kubarenganya.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version