Abashoramari bo mu Rwanda baganiriye na bagenzi babo bo mu Kirwa cya Barbados mu rwego rwo guhana amakuru y’aho buri ruhande rwashora imari.
Abo muri Barbados bavuga ko bafite ahantu henshi Abanyarwanda bashobora gushora imari harimo mu burezi, mu bushakashatsi, mu bucuruzi budandaza, ikoranabuhanga, n’ahandi.
Babwiye bagenzi babo bo mu Rwanda ko igihe cyose bavumva ko bashaka gushora muri kiriya gihugu bazajya yo bisanga.
Ibihugu byombi kandi byasinyanye amasezerano ku bufatanye mu nzego zirimo ubwikorezi bw’abantu n’ibintu, inganda, n’ubukerarugendo n’amahoteli.
Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Dr Ernest Nsabimana niwe washyize umukono ku masezerano ku ruhande rw’u Rwanda.
Hasinywe n’andi masezerano arebana n’iterambere ry’imikino yashyizweho umukono ku ruhande rw’u Rwanda na Minisitiri wa Siporo Madamu Aurore Munyangaju Mimosa n’aho ku ruhande rwa Barbados aho Rihanna akomoka aya masezerano yashyizweho umukono na Hon. Kerrie Symmonds.
Barbados ni kimwe mu birwa bya Caribbbean. Ni gito cyane k’ubuso kiri ku buso bwa 432 km2 .
Abaturage bagituye barutwa ubwinshi n’abatuye Akarere ka Kicukiro(gafite abaturage 318,564) kuko iki gihugu gituwe n’abaturage 287,000. Umurwa mukuru w’iki gihugu witwa Bridgetown.
N’ubwo cyabanje gukolonizwa n’abanya Espagne mu kinyejana cya 15 Nyuma ya Yesu, Barbados yaje gutegekwa n’Abongereza mu mwaka wa 1627 cyane cyane ko ari hamwe mu hantu abacakara bacishwaga bajyanwa i Burayi.