Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rwanda: Abagore Bafunzwe Ntibasurwa N’Abagabo Babo Mu Gihe Abagabo Bo Bihoraho
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Rwanda: Abagore Bafunzwe Ntibasurwa N’Abagabo Babo Mu Gihe Abagabo Bo Bihoraho

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 January 2026 9:53 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Igororero rya Nyarugenge
SHARE

Umwe mu bagore bafungiwe mu Igororero rya Nyarugenge riri mu Murenge wa Mageragere, umwe mu mirenge 10 igize aka Karere avuga ko mu myaka irindwi amaze afunzwe, atigeze abona umugabo we aza kumusura.

Urukiko rwamuhamije icyaha cyo gutunda no gucuruza urumogi, kandi ngo umugabo we aheruka kumuca iryera ku munsi yafatiyeho.

Uyu mugore utatangajwe amazina, yabwiye RBA ko mbere yo gufatwa yari amaranye n’umugabo we imyaka 21 bafitanye abana barindwi.

Avuga ko nubwo hari ibyaha yafatiwemo, ariko ubusanzwe ibyo yakoraga byose yabikoreraga urugo rwe, akababazwa n’uko kuva yafungwa umugabo we atigeze ashaka kumenya niba afite n’isabune yo gukaraba.

Yabwiye itangazamakuru ko ikibazo afite agisangiye na bagenzi be kuko abasurwa ngo batarenga 1%. Ni ko we abibona!

Mu gihe ari uko bimeze ku bagore, abagabo bafunzwe bo basurwa n’abagore babo.

Uwavuganye na bagenzi bacu ba RBA yavuze ko mu myaka umunani amaze afunzwe, umugore we amusura kenshi.

Ati: “ Abagore basurwa gake cyane. Abagabo bababera babi. Ku mugabo ufunzwe ho, umugore we amunambaho kuzageza ubwo abandi bagabo bamwita Nzamunambaho.”

Uyu mugabo avuga ko nataha azaharanira ko nta cyaha yakongera gukora cyatuma afungwa bikazaba ngombwa ko umugore we azamuka agasozi ka Mageragere aje kumusura.

Abandi bahura no kudasurwa ni abana, abageze mu zabukuru n’abandi bafite ibibazo byihariye.

Ibi byemezwa na Chief Superintendent of Prisons (CSP) Hillary Emmanuel Sengabo uvugira Urwego rw’Igihugu rw’Igorora, RCS.

Ati: “Abana, abagore, abantu bakuru…muri rusange bakunda kugira icyo kibazo cyo gukenera gusurwa. Nk’abadamu baba bakeneye kumenya uko abana cyangwa abuzukuru basize imuhira bameze kandi iyo batababonye biba atari byiza.”

Yungamo ko iyo mimerere ituma kugorora abantu nk’abo bigorana.

CSP Sengabo avuga ko bikwiye ko abantu bose bafite abantu babo bari kugororwa bakwiye kubasura, byakwanga bakaboherereza ‘byibura’ amafaranga kuri MoMo cyangwa n’ubutumwa bugufi bubereka ko babibuka.

Mu kiganiro kihariye yahaye Taarifa Rwanda, CSP Sengabo Hillary yavuze ko ikibazo kivugwa muri iyi nkuru kireba abagore benshi bari mu magororero yo mu Rwanda uko ari ane.

Ayo ni irya Musanze, Nyamagabe, Ngoma na Nyarugenge.

Yatubwiye ko abagore bafungiwe mu magororero yo mu Rwanda bose ni 4,837.

Umuhanga mu buzima bwo mu mutwe abivugaho iki?

Joyce Munyaneza Muteteri ni umuhanga mu kuvura indwara zo mu mutwe wamaze igihe avura ku bitaro byazo biri i Ndera mu Karere ka Gasabo.

Yabwiye Taarifa Rwanda ko kuba abagabo badasura abagore babo bafunzwe ari ikibazo ku buzima bwo mu mutwe bw’abo bagore kuko basanzwe ‘bakunda gukundwa’ cyane.

Umugore uwo ari we wese akunda umuntu umuba hafi, kandi ibyo ni rusange bikarushaho kuba ngombwa k’umugore ufunzwe.

Muteteri Joyce Munyaneza ati: “Umugore ufunzwe we akeneye umuba hafi cyane kandi bikagakorwa n’umugabo we yakunze. Iyo atamubaye hafi muri ako gahinda birushaho kumushegesha.”

Avuga ko umugore utereranywe muri iyo mimerere agira agahinda, akitakariza ikizere akagitakariza n’abandi muri rusange kuko aba abona ko n’uwo yari yariringiye mu buzima bwe yamubereye gito.

Abajijwe icyo akeka ko cyaba gitera abagabo kudasura abagore babo bafunzwe, yasubije ko atakwemeza ko ari iki cyangwa kiriya mu buryo budakuka, ahubwo biterwa n’abantu ku giti cyabo.

Muri rusange, ariko avuga ko abagabo bakunda abagore babo nubwo kubigaragaza haba mu mvugo no mu migirire bikunze kubagora.

Yunzemo ko ntawabura kwibuka ko abagabo mu mitima yabo batagira imbabazi n’amarangamutima nk’ay’abagore, akemeza ko n’Abanyarwanda babiciyemo umugani ngo ‘impfizi irabyara ariko ntivumera’.

TAGGED:AbagorefeaturedIgororeroNyamagabeNyarugengeSengabo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kenya: Inzovu Yari Ambasaderi W’Inzoga Yitwa Tusker Yapfuye
Next Article Burundi: Impunzi Z’Abaturage Ba DRC Zimuriwe Mu Nkambi Ruhigi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Mu Mboni Z’Umwanditsi Muri National Geographic

DJ Toxxyk Yongeye Gutakambira Urukiko

Umuryango FPR-Inkotanyi Mu Bufatanye Na Leta Ya Israel

U Rwanda Na Brésil Byasinye Amasezerano Yo Gufatanya Mu Bukungu

Amatara Ya Kigali Pélé Stadium Afite Ibibazo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

Burundi: Hari Ibice Biri Kuba Ubutayu Kubera Amapfa

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Masudi Djuma Watozaga Etincelles Yirukanywe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Amerika Yahanuye Indege Ya Gisirikare Ya Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Espagne: Imbuga Nkoranyambaga Zigiye Gukumirwa Mu Bafite Munsi Y’Imyaka 16

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwagobotse Mozambique Yashegeshwe N’Imyuzure

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?