Rwanda: Abakoresha Banki Bakorewe Ikoranabuhanga Bazabarizaho Ibitagenda Neza

Mu rwego rwo gufasha abaturage babitsa muri Banki zo mu Rwanda kugeza ibibazo byabo kuri Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), iki kigo cyabashyiriyeho uburyo kise ‘Intumwa Chatbot’.

Ni uburyo bw’ikoranabuhanga buzafasha buri wese ukoresha serivisi z’imari ufite ikibazo cyangwa wumva yarenganyijwe koherereza Banki nkuru y’u Rwanda ubutumwa bukubiyemo imiterere y’icyo kibazo kugira ngo ibikurikirane.

Abahanga mu ikoranabuhanga bo muri Banki nkuru y’u Rwanda bakoze iri koranabuhanga mu rwego rwo  gushyira mu bikorwa itegeko ryo mu 2021 rirengera umuguzi.

Rigena ko kubona amakuru kuri serivisi z’imari, kumenya ibiciro bya serivisi abona, gufatwa neza no gukemurirwa ibibazo ari uburenganzira bw’ibanze.

- Advertisement -

Ushinzwe imyitwarire y’ibigo by’imari muri Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), Nsabimana Gerard, yasobanuye impamvu z’iri koranabuhanga.

Ati: “Kera iyo wabaga wagiranye ikibazo n’ikigo cy’imari wenda kuri serivisi baguhaye, byagusabaga kujya kuri icyo kigo ku ishami ryacyo kandi biragora, ukandika ibaruwa, ukayijyana cyangwa ukababwira mu magambo ikibazo cyawe bakacyandika.”

Intumwa Charbot izahuriza hamwe ibigo birebwa n’ikibazo umukiliya afite( ni ukuvuga Banki yabikijemo na Banki nkuru) kugira ngo umukiliya ahabwe ubufasha akeneye ntabihomberemo cyangwa se, ku rundi ruhande, ngo arenganye Banki kandi yarakoze ibyo yamugombaga.

Ufite ikibazo runaka ashaka kugeza kuri Banki nkuru ajya muri ririya koranabuhanga akajya ahagenewe ubutumwa bugufi akabwandika akohereza kuri 6005.

Ashobora no kubwohereza ku mbuga nkoranyambaga za Banki nkuru y’igihugu.

Umuturage yandika ubutumwa bugufi bukubiyemo ikibazo, hanyuma ikoranabuhanga rikamubaza ikigo yifuza kubutangaho, ukacyohereza kigahita kigera kuri icyo kigo.

Bikorwa ku buntu kandi umuturage afite uburenganzira bwo kucyandika mu rurimi yifuza ni ukuvuga Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa.

‘Intumwa Charbot’ itanga  nimero umuturage areberaho aho ikibazo cye kigeze gikemurwa, yasanga cyarakemuwe, bakamuha igisubizo cy’uko byagenze.

Iyo atabyishimiye, aba afite uburyo n’uburenganzira bwo kucyorereza na Banki y’u Rwanda nayo ikagisuzuma, igisubizo ihaye umukiliya cyamunyura bikaba amahire.

Iyo kitamunyuze harongera hakarebwa izindi nzira cyakemurwamo.

BNR ifite aho inyura ikabona ibibazo byagiye mu bigo by’imari byose ariko yashaka no kumenya ibyagiye mu kigo runaka gusa ikabikora.

Umuyobozi muri Banki Nkuru y’u Rwanda ushinzwe kurengera abaguzi witwa Kanjungu Frank avuga ko bashyizeho ririya koranabuhanga kugira ngo bafashe abakiliya kutavunika bajya kubaza icyakerereje serivisi  batse.

Ngo ni igikorwa kigamije kandi kubahiriza itegeko rirengera abaguzi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version