Apôtre Mutabazi Ntavuga Rumwe N’Umunyamategeko We Ku Byamubayeho

Yahageze arumirwa!

Maitre Joseph Twagirayezu  ukora nk’umunyamategeko wa Apôtre Mutabazi avuga ko uburyo umukiliya we aherutse gusohorwa mu nzu bukurikije amategeko. Avuga ko ibyo abantu basanze mu nzu Mutabazi avugwaho kwambura uwo yayikodeshaga, byabazwe, bibarwa ahari n’ubuyobozi buhari.

Me Twagirayezu yabwiye itangazamakuru ati:  “Umuturage ku isonga, nyuma y’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa yumvise impande zombi, twumvikanye ko ikibazo kirara gikemutse, twemera ko bajyamo hishwe urugi. Twanditse ibintu byose byarimo, ubu ndabibonye mu izina ry’uwo mpagarariye nkumva ikibazo gikemutse kandi neza.”

Yavuze ko umwenda wa Frw 420,000 Mutabazi abereyemo nyiri inzu azishyurwa mu byiciro bibiri.

Mutabazi yamaze amezi arindwi atishyura kandi yishyuraga Frw 60,000 ku kwezi. Hemejwe kandi ko ari we uzishyura serire y’urugi rw’iyo nzu kuko ‘yari yanze gutanga urufunguzo rwayo ku neza.’

- Advertisement -

Amakuru avuga ko amadeni  Apotre Mutabazi afitiye abantu batandukanye igera kuri Miliyoni Frw 30, akaba yaratangiye  kuyafata guhera igihe  yari afite sosiyete ikora ubwubatsi, ikaza guhomba.

 Apôtre Mutabazi we siko abibona…

 Uyu mugabo wari umaze iminsi ari mu byamamare kuri YouTube kubera ibiganiro yahatangiraga bamwe bakabyita ubusesenguzi abandi bakabyita ubwishongozi n’ubushyanutsi, avuga ko kuba yarasohowe mu nzu yari amaze mo amezi angana kuriya atishyura, ari amakosa yakorewe.

Ubusanzwe uyu mugabo yitwa Kabarira Maurice uzwi cyane nka Apotre Mutabazi.

Inzu yabagamo akaza kuyisohorwamo iri mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.

Aherutse kwifata amajwi asaba Umukuru w’u Rwanda kumugoboka  akamwishyurira “utudeni” kubera ko yanze guhemukira igihugu ngo afate amafaranga ‘yijejwe n’ibigarasha.’

Nyuma yo gusohorwa shishi itabona, yabwiye itangazamakuru ko ibyakozwe ari amakosa agaragarira buri Munyarwanda kandi ko harimo akagambane k’abakomeye.

Abo bakomeye ntavuga abo ari abo.

Uyu mugabo yari aherutse  kwikoma bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, avuga ko bamusebya buririye ku bibazo afite bagahita bavangamo iby’amoko.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version