Ibilo 247 By’Urumogi Rwari Rujyanywe i Kabgayi Byafatiwe i Nyamasheke

Mu Murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke hafatiwe Ibilo 247 by’urumogi rwari ruhishe mu mifuka y’amakara. Barusanze ruri mu mifuka yari iri mu modoka isanzwe itwara amakara, bikavugwa ko abari baruzanye nabo bari baruhawe n’abantu barukuye muri Repubulika ya Demukarasi  ya Congo.

Abaturage babibonye nibo bariye akara Polisi nayo ibategera mu nzira ibafitira mu Mudugudu wa Kabaga, Akagari ka Kigoya mu Murenge wa Kanjongo.

Rwari rupakiye mu mifuka iri mu modoka ya FUSO yari irujyanye i Kabgayi mu Karere ka Muhanga.

Abari barujyanye bafashwe ku manywa saa tanu.

- Kwmamaza -

Umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’iby’abaturage mu Ntara y’i Burengerazuba witwa Chief Inspector of Police( CIP) Mucyo  Rukundo yabwiye Taarifa ko kugira ngo uru rumogi rufatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage.

Ati: “ Ni urumogi twafashe ingunga imwe biturutse ku makuru twahawe n’umuturage.”

Abajijwe niba abatanga amakuru nk’ariya baba atari abantu bashaka kwihimura ku bandi kurusha uko baba ari abaturage beza bakunda igihugu cyabo, CIP Mucyo Rukundo yasubije ko icyo Polisi iha agaciro ari amakuru ihabwa.

Ibindi ngo ntiyabijyamo, ariko ashima abatanga ariya makuru kuko baafasha mu iyubahirizwa ry’amategeko.

Ati: “ Polisi ikimara kwakira amakuru, yahise igera aho byabereye, ihasanga imifuka 10 irimo ibiro 247 by’urumogi bari barengejeho amakara hejuru kuri buri mufuka. Hari  abasore babiri ari bo Fatisuka na Hakizimana twabifatanye. Abo basore  nibo bari bavuye kuzana iyo modoka yo kurupakira, bahise bafatwa nyuma y’uko abandi batatu; Uwimana Theobald, Shingiro Patrick na Nshimiyimana Samuel bivugwa ko ari bo bari barazanye urwo rumogi baturutse mu Karere ka Rusizi bakaza gukodesha iyo nzu rwari rubitsemo, bakaba bari bayimazemo iminsi itatu, bahise batoroka bakaburirwa irengero.”

Abafashwe n’urumogi bafatanywe bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Kanjongo mu gihe hagishakishwa abagize uruhare bose muri iki gikorwa.

Taarifa yashatse kumenya icyo Polisi ikoresha urumogi rungana kuriya nyuma y’uko rufashwe, hanyuma CIP Mucyo Rukundo asubiza ko rubikwa kugeza igihe urubanza rurebana narwo rurangiye hanyuma rukazangirizwa rimwe n’ibindi biyobyabwenge byafashwe mu bihe bitandukanye hiryo no hino mu Rwanda.

Urumogi ni imari ikomeye yigirwa amayeri menshi ngo Polisi ntiyifate…

Hashize iminsi itanu mu Karere ka  Gakenke hafatiwe umusaza w’imyaka 69 wari warahishe urumogi rufite agaciro ka Miliyoni Frw 1.8.

Yitwa Mvukiyehe akaba ari uwo mu Murenge wa Mugunga mu Karere ka Gakenke.

Yafatanywe urumogi ruri mu dupfunyika bita boules 900.

Kubera ko kamwe kagura 2000 iyo habayeho guciririkanya bivuze ko yafatanywe urumogi rufite agaciro ka Miliyoni  imwe n’ibihumbi magana inani( Miliyoni Frw 1.8).

Polisi y’u Rwanda yamufashe ifatanyije n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abaturage.

Icyo gihe mu Karere ka Rulindo hari undi  wafashwe witwa  Dusabimana  w’imyaka 39 wafatanywe udupfunyika 112.

Yari atuye mu Kagari ka Munyarwanda, Umurenge wa Ngoma.

Umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga  yabwiye Taarifa  ko amakuru y’ibanze bafite ari ay’uko uriya musaza yazanirwaga urumogi akaruranguza abandi.

Kubera ko yari umusaza ngo yibwiraga ko yaruranguza ntihagire umukeka.

Yagize ati: “Twari dufite amakuru yizewe aturuka ku baturage avuga  ko hari abagabo babiri bakora ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge kandi barufite mu ngo zabo aho barucururizaga.”

SP Ndayisenga avuga ko abinjiza urumogi mu Rwanda ari abaruvana cyane muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, bakarwinjiza ku mayeri menshi.

Bamwe baruzana kuri moto abandi bakaruzana mu modoka zipakiye imyaka cyangwa amakara.

Iyo umwe afashwe ngo abaha amakuru y’aho yarukuye bagakurikirana…

Abajijwe niba kuba urumogi ruturuka muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo rugafirwa muri Gakenke hafi y’Umujyi wa Kigali, Superintendent of Police ( SP) bitagaraza icyuho mu gukumira, SP  Ndayisenga yasubije ko ahubwo biterwa n’uko abarwinjiza nabo bagira amayeri menshi.

Ikindi kandi ngo kuba barucisha ku mipaka itemewe, inzira bita panya, bituma kubikumira bigorana ariko ngo abashinzwe umutekano bakora uko bashoboye bakagira urwo bafata.

Ati: “ Bararurangura bakaruvana mu bihugu duturanye bakarwinjiza mu Rwanda baciye mu zindi nzira zitari izisanzwe twese tuzi. Icyakora turakurikirana abafashwe bakatubwira aho barukuye gutyo gutyo…”

Abacuruza urumogi barurangura rufingiye neza mu bizingo by’amashashi barugeza aho baruzanye bakarupfunyika muri za buoules.

Ngo hari n’abaruzana rupfyunyitse muri izo boules bakarukwiza mu bandi.

Ikindi ngo ni uko abarwinjiza bahora biga amayeri Polisi ikoresha mu gufata abaruzana bityo nabo bakiga uko ejo bazabigenza.

Mu gufata abantu babiri twavuze haruguru, Polisi ivuga ko habanje gufatwa Dusabimana wo mu Karere ka Rulindo.

Yafatiwe aho atuye mu kagari ka Munyarwanda ahagana  saa moya z’umugoroba.

Baramusatse bamusangana udupfunyika 112 tw’urumogi yari yahishe mu mwenda wa matola yararagaho.

Muri iryo joro ahagana saa yine nibwo wa musaza wo  muri Karere ka Gakenke nawe yafashwe.

We ngo yari yararutabye mu mwobo yacukuye mu gikoni yatekeragamo hejuru arenzaho ibyatsi abitwikiriza ivu.

SP Ndayisenga yasabye abaturage kwirinda ibyaha birimo no gucuruza ibiyobyabwenge cyangwa kubinywa kuko bidindiza iterambere ryabo bikabaviramo no gufungwa .

Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version