Ibarura Rusange ro mu mwaka wa 2022, rigaragaza ko abakozi bo mu rugo bangana na 3,9% by’Abanyarwanda bose bafite akazi.
Iri barura rigaragaza abakozi bo mu rugo nk’ikindi cyiciro cy’Abanyarwanda ‘bafite akazi kemewe kandi gahemberwa buri kwezi.’
Ni icyiciro gikurikira icy’abikorera ku giti cyabo n’icy’abakozi ba Leta.
Imibare y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare ivuga ko miliyoni 7,9 z’Abanyarwanda bafite kuva ku myaka 16 gusubiza hejuru.
Muri bo abafite akazi ni 45,9%.
Abikorera ku giti cyabo nibo batanga akazi ari benshi kuko bangana na 90,8% n’aho Leta igakurikiraho na 5%.
Abakozi bo mu rugo bangana 3,9% bakaba bangana 140,000 barimo 95.458 bo mu mijyi n’abandi 44.932 mu cyaro.
Uyu mubare uruta uw’abarimu bo mu mashuri ya Leta kuko bangana 100,000.
Iri barura kandi rigaragaza ko abantu bangana na 45,1% bari mu cyiciro cyo gukora ari urubyiruko ruri hagati y’imyaka 16-30 mu gihe 48% bari mu myaka 31-64 na ho 7% bari mu myaka kuva kuri 65 gusubiza hejuru.
Mu turere dufite urubyiruko rwinshi ruri mu myaka yo gukora Gasabo iri ku isonga n’abagera ku 282.898, Nyagatare igakurikiraho n’umubare wa 177.981 n’aho Kicukiro bangana na 175.298
Mu bo mu myaka iri hagati ya 31-64, Gasabo n’ubundi ni yo ifite benshi Akarere ka Nyagatare n’aka Gatsabo tugakurikiraho.
Abagera kuri 70% by’abari mu kigero cyo gukora batuye mu bice by’icyaro naho 30% bakaba mu mijyi.
Ikindi ni uko ½ cy’abaturage bari mu myaka yo gukora ntibize; 28,1% bize amashuri abanza naho 7,5% bafite impamyabumenyi z’icyiciro cy’amashuri yisumbuye.
Abagera kuri 78,4% by’abari mu cyiciro cyo gukora bazi gusoma no kwandika mu gihe 21,6% batabizi.
Akarere ka Kicukiro (95,4%), Nyarugenge (92,8%) na Gasabo (92,7%) ni two turere dufite abazi gusoma no kwandika benshi bagejeje igihe cyo gukora.
Uturere dutatu twa mbere dufite abantu batazi gusoma no kwandika ni Nyaruguru (32,7%), Ngororero (30,6%) na Gisagara (30,2%).
Abaturage bo mu cyiciro cy’urubyiruko bangana na miliyoni 1.393.351 ntibari mu kazi cyangwa mu ishuri cyangwa mu bigo by’amahugurwa.
Kimwe mu bibazo Akarere ka Kicukiro gafite ni uko mu baturage benshi bize gafite, abagera kuri 57,1% ari urubyiruko rudafite akazi.
Hakurikiraho Ngororero (52,8%) na Muhanga (47,9%).