Mu bice bitandukanye by’u Rwanda haravugwa ababyeyi bagihisha abana babo mu ngo babaziza ko bafite ubumuga bwo mu mutwe. Babikora bumva ko abana nk’abo ari ikimwaro ku muryango bityo bakanga ko abaturanyi bamenya ko babafite.
Hari umuryango utari uwa Leta wita ku bana nk’abo witwa Izere Mubyeyi wasanze imigirire nk’iyo ikiri hirya no hino muri Masaka n’ahandi mu Rwanda, ukavuga ko ibintu nk’ibyo bidakwiye.
Uyu muryango ufite ishuri ryigamo abana 198, barimo 68 bafite ubumuga bwo mu mutwe.
Mu kubafasha kugira ubuzima bwiza, uwo muryango uha abo bana imibereho myiza irimo kubakorera isuku, kubigisha ikinyabupfura n’ubundi bumenyi bujyanye n’ubushobozi bw’ubwonko bwabo.
Umwe muri abo bana witwa Patience Irafasha avuga ko burya hari abana bafite ubumuga bwo mu mutwe bafite impano nyinshi, akitangaho rw’uko yaraserukiye u Rwanda mu Budage na Abu Dhabi atahukana imidali mu mukino wa Boccia.
Ati: “Ndi umwana ufite ubumuga, ariko narize, nahagarariye igihugu ku rwego mpuzamahanga kandi nazanye ibikombe. Ababyeyi bareke guhisha abana bameze nkanjye, babahe uburenganzira kuko hari ibyo bashoboye.”
Umubyeyi witwa Twahirwa Innocent avuga ko umwana we w’umukobwa yavukanye ubumuga bwo mu mutwe ariko yo kumugeza muri kiriya kigo yatojwe uburere n’ikinyabupfura kandi ngo iyo amubonye akina n’abandi bana yumva bimuteye ishema.
Ati: “Ni umukobwa nkunda w’inshuti yanjye nawe unkunda, ku buryo kumujyana kwiga bintera ishema. Hari byinshi amaze kugeraho, imirimo arayikora, uyu munsi aratinyuka akavuga mu Gifaransa cyiza n’ibindi.”
Agnes Mukashyaka washinze ikigo Izere Mubyeyi, avuga ko nubwo amasomo batanga agira akamaro gakomeye, hari ababyeyi bagihisha abana bafite ubumuga bakabangira kwiga.
Yabwiye itangazamakuru ko ashinga kiriya kigo yari agamije gufasha abana bafite ubumuga bwo mu mutwe kubona aho bakinira, bakagira uburenganzira nk’ubwa bagenzi babo.
Ati: “Hari abafite imyumvire iri hasi, bumva ko umwana ufite ubumuga bwo mu mutwe ntacyo azageraho, ko ntacyo azabamarira, bakabona ko kumujyana ku ishuri ari uguta igihe. Bagomba kubicikaho kuko ni abana nk’abandi.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga, NCPD, Ndayisaba Emmanuel yasabye ababyeyi bafite iyo myumvire ko ari mibi, ko bakwiye kuyireka.
Yemeza ko abana nk’abo ari abana nk’abandi, ko icyo bakeneye ari ukwerekwa urukundo bakitabwaho, ibyo badashoboye bakabishobozwa.
Ati: “Ababyeyi bafite abana bafite ubumuga bagomba kumva ko ari abana nk’abandi, ntibibatere ipfunwe; nibajyane abana ahabona, bajye ku ishuri bahabwe amasomo nk’abandi.”
Hanenzwe n’imiryango yitwikira gufasha abantu bafite ubumuga ariko igashyira imbere inyungu z’abayishinze aho kuzamura abafite ubumuga.


