Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

Abana bahatanye mu kumenya uko ibinyabuzima bibana n'uko bigirirana akamaro.

Guhera kuri uyu wa Mbere Tariki 12, Gicurasi, kugeza mu mpera z’icyumweru abana bahize abandi mu gusobanukirwa imikorere n’imikoranire y’ibidukikije binyuze mu irushanwa, baratangira kubisangiza abandi.

Mu Ugushyingo, 2024, mu Mujyi wa Kigali habereye irushanwa ryahuje abana bo mu bigo 14 by’amashuri abanza barushanwa gusobanura imikorere n’imikoranire y’urusobe rw’ibinyabuzima.

Hari mu irushanwa ryateguwe n’Umuryango Nyarwanda uharanira kurengera urusobe rw’ibinyabuzima, mu Cyongereza bita The Rwanda Wildlife Conservation Association (RWCA).

Kwigisha urubyiruko ibyerekeye urusobe rw’ibinyabuzima ni ukuruha uburyo bwo kuzabyitaho mu gihe ruzaba rwakuze.

- Kwmamaza -

Abanyeshuri 70 bo mu bigo by’ahantu hatandukanye mu Turere dutatu tw’Umujyi wa Kigali nibo bitabiriye iryo rushanwa babazwa ibyo bazi ku bidukikije.

Bahawe ingingo zabyo bagombaga gusubiza zirimo: amazi,  uducurama, urusobe rw’ibinyabuzima, inyonino ku mikoranire y’ibidukikije n’ibinyabuzima biri hafi gucika ku isi.

Buri munsi abitabiriye iri rushanwa bise Environmental Trivia Competition bahabwaga ingingo yo kuganiraho no kubazwaho ibibazo mu zavuzwe haruguru.

Uretse guhatana muri iri rushanwa, abanyeshuri bitabiriye bagiraga numwanya wo kwiga ibindi bintu bitandukanye nko kwiga ku binyabuzima bitandukanye n’indiri yabyo kamere, gukoresha microscopes, gutera ibiti, n’ibindi

Bahawe ibyuma byerekana ko ibinyabuzima bitabonwa n’amaso bibayeho.

Buri ngingo yahatanirwagaho mu kuyitangaho ibisubizo, yabaga yemerewe gutangwaho igisubizo kitarengeje amagambo 300 ku kibazo gikomeye, ikitarengeje amagambo 200 ku kibazo kiringaniye n’ikitarengeje amagambo 100 ku gisubizo cyoroshye.

Udukarita twanditseho ingingo zagombaga gutangwaho ibisubizo twamanikwaga ahabugenewe, hanyuma umwe mu bahatana yavuga ngo ‘Muhagarare’ bagahagararira ku ngingo igezweho.

Niyo yaherwagaho ibazwaho ikibazo, hanyuma kigasubizwa hashingiwe ku mubare w’amagambo yavuzwe haruguru.

Abagize itsinda bagombaga gutanga ibisubizo, hanyuma byaza ari byo bigahabwa amanota, byaba atari byo bakayimwa.

Umukino warakomezaga kugeza ubwo ibibazo byose bisubijwe, ikigo cyatsinze neza kigahabwa amanota, bityo kigakomeza ku kindi cyiciro.

Abanyeshuri baje ku mwanya wa mbere bafite igihembo cya Frw 500,000, abo ku mwanya wa kabiri bafite icya Frw 300,000 naho abaje ku wa gatatu ari nawo wa nyuma bahembwe Frw 100,000.

Icyakora n’abatarashoboye kugera ku rwego urwo arirwo rwose muri iryo rushanwa bahawe impano n’inyandiko yerekana ko bitabiriye iryo rushanwa.

Bagiye kubisangiza bagenzi babo.

Mu rwego rwo gusangiza abandi ubwo bumenyi, guhera kuri uyu wa Mbere abatsinze barajya kuri Televiziyo y’u Rwanda na TV 1 kubwira abandi bana ubwo bumenyi.

Ni ibiganiro bizakorwa mu byiciro 10 bizagaragaramo abana bo mu bigo byo mu Turere dutatu twa Kigali, bagasangiza  bagenzi babo ubumenyi ku bidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima.

Kuri uyu wa Mbere tariki 12 no ku wa Gatatu Tariki 14, Gicurasi, 2025 abana barahugurira bagenzi babo kuri RTV( bizongere gucaho ku wa Gatandatu saa 10:000 -10:30 no ku Cyumweru saa 12:00 -12:30).

Izo gahunda kandi zizaca kuri TV1 ku wa Kabiri tariki 13, no ku wa Kane tariki 15, Gicurasi hagati ya saa kumi n’ebyiri na saa kumi n’ebyiri n’igice.

Bizongera gucaho kandi hagati yo ku wa Gatandatu no ku Cyumweru hagati ya 11h00 na 11h30.

Dr. Olivier Nsengimana uyobora Umuryango Nyarwanda wita k’urusobe rw’ibinyabuzima, RWCA, avuga ko guha urubyiruko ubumenyi ku mikorere n’imikoranire y’ibidukikije ari intangiriro yo kuzarinda isi y’ejo hazaza.

Aherutse guhabwa igihembo cy’uko yagize uruhare mu gutuma imisambi yongera kororoka mu Rwanda, hamwe muho ibayeho neza hakaba mu kibaya cya Rugezi kiri mu Karere ka Burera.

Bahuriye ahitwa Umusambi Village mbere y’uko ugera mu Mujyi wa Kabuga
Kungurana ibitekerezo ni ingenzo mu kugira ubumenyi bufatika ku ngingo runaka.

Iki gihembo yagiherewe mu Bwongereza mu muhango witabiriwe kandi na Ambasaderi  w’u Rwanda muri iki gihugu Johnston Busingye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version