Guhera kuri uyu wa Kabiri Tariki 13, Gicurasi, kugeza mu byumweru bitanu biri imbere, kuri televiziyo ebyiri zo mu Rwanda hazatambutswa ibiganiro by’abana bahize abandi mu gusobanukirwa imikorere n’imikoranire y’ibidukikije binyuze mu irushanwa.
Bizaba biri mu rwego rwo kubisangiza abandi.
Mu Ugushyingo, 2024, mu Mujyi wa Kigali habereye irushanwa ryahuje abana bo mu bigo 14 by’amashuri abanza barushanwa gusobanura imikorere n’imikoranire y’urusobe rw’ibinyabuzima.
Hari mu irushanwa ryateguwe n’Umuryango Nyarwanda uharanira kurengera urusobe rw’ibinyabuzima, mu Cyongereza bita The Rwanda Wildlife Conservation Association (RWCA).
Kwigisha urubyiruko ibyerekeye urusobe rw’ibinyabuzima ni ukuruha uburyo bwo kuzabyitaho mu gihe ruzaba rwakuze.
Abanyeshuri 70 bo mu bigo by’ahantu hatandukanye mu Turere dutatu tw’Umujyi wa Kigali nibo icyo gihe bitabiriye iryo rushanwa babazwa ibyo bazi ku bidukikije.
Bahawe ingingo z’ibyo bagombaga gusubiza zirimo: amazi, uducurama, urusobe rw’ibinyabuzima, inyoni no ku mikoranire y’ibidukikije n’ibinyabuzima biri hafi gucika ku isi.
Buri munsi abitabiriye iri rushanwa bise Environmental Trivia Competition bahabwaga ingingo yo kuganiraho no kubazwaho ibibazo mu zavuzwe haruguru.
Uretse guhatana muri iri rushanwa, abanyeshuri bitabiriye bagiraga n’umwanya wo kwiga ibindi bintu bitandukanye nko kwiga ku binyabuzima bitandukanye n’indiri kamere zabyo, gukoresha microscopes, gutera ibiti, n’ibindi.

Buri ngingo yahatanirwagaho mu kuyitangaho ibisubizo, yabaga yemerewe gutangwaho igisubizo kitarengeje amagambo 300 ku kibazo gikomeye, ikitarengeje amagambo 200 ku kibazo kiringaniye n’ikitarengeje amagambo 100 ku gisubizo cyoroshye.
Udukarita twanditseho ingingo zagombaga gutangwaho ibisubizo twamanikwaga ahabugenewe, hanyuma umwe mu bahatana yavuga ngo ‘Muhagarare’ bagahagararira ku ngingo igezweho.
Niyo yaherwagaho ibazwaho ikibazo, hanyuma kigasubizwa hashingiwe ku mubare w’amagambo yavuzwe haruguru.
Abagize itsinda bagombaga gutanga ibisubizo, hanyuma byaza ari byo bigahabwa amanota, byaba atari byo bakayimwa.
Umukino warakomezaga kugeza ubwo ibibazo byose bisubijwe, ikigo cyatsinze neza kigahabwa amanota, bityo kigakomeza ku kindi cyiciro.
Abanyeshuri baje ku mwanya wa mbere bahawe igihembo cya Frw 500,000, abo ku mwanya wa kabiri bahabwa icya Frw 300,000 naho abaje ku wa gatatu ari nawo wa nyuma bahembwa Frw 100,000.
Icyakora n’abatarashoboye kugera ku rwego urwo arirwo rwose muri iryo rushanwa bahawe impano n’inyandiko yerekana ko bitabiriye iryo rushanwa.
Guhera kuri uyu wa Kabiri Tariki 13 no kuwa Gatatu Tariki 14, Gicurasi, amashusho y”uburyo abo bana basubije azacishwa kuri Televiziyo y’u Rwanda guhera saa kumi n’imwe, yongere asubizweho ku wa Gatandatu saa yine no ku Cyumweru saa yine n’igice.
Kuri TV 1 ayo mashusho azahaca kuwa Kabiri no ku wa Kane guhera saa kumi n’ebyiri, yongere asubizweho ku wa Gatandatu no ku Cyumweru hombi guhera saa tanu z’amanywa.
Ni ibiganiro bizakorwa mu byiciro 10(episodes) bizagaragaramo abana bo mu bigo byo mu Turere dutatu twa Kigali, bagasangiza bagenzi babo ubumenyi ku bidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima.

Dr. Olivier Nsengimana uyobora Umuryango Nyarwanda wita k’urusobe rw’ibinyabuzima, RWCA, avuga ko guha urubyiruko ubumenyi ku mikorere n’imikoranire y’ibidukikije ari intangiriro yo kuzarinda isi y’ejo hazaza.
Aherutse guhabwa igihembo cy’uko yagize uruhare mu gutuma imisambi yongera kororoka mu Rwanda, hamwe muho ibayeho neza hakaba mu kibaya cya Rugezi kiri mu Karere ka Burera.


Iki gihembo yagiherewe mu Bwongereza mu muhango witabiriwe kandi na Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu Johnston Busingye.