Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rwanda: Abanyamerika Basabwe Gukorera Mu Ngo Zabo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Politiki

Rwanda: Abanyamerika Basabwe Gukorera Mu Ngo Zabo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 29 September 2024 12:39 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Kubera indwara ya Marburg iherutse gutangazwa ko yageze mu Rwanda, ikaba imaze no guhitana abantu batandatu, Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda yasabye abakozi bayo gukorera mu rugo.

Ni icyemezo kigomba gutangira gushyirwa mu bikorwa kuri uyu wa Mbere taliki 30,Nzeri, 2024.

Ambasade yatangaje ko serivisi zose zasabaga ko abantu bahura n’abakozi bayo zibaye zihagaze.

Izo  zirimo izihabwa abafite ubwenegihugu bwa Amerika n’ibazwa rijyanye no kubona visa (Interviews) ku bashaka kujyayo.

Abakorera Ambasade y’Amerika mu Rwanda bagomba gukorera akazi kabo bifashishije iya kure guhera ku wa Mbere tariki ya 30 Nzeri kugeza ku wa Gatanu tariki ya 4, Ukwakira, 2024.

Itangazo rikubiyemo ibi rigira  riti “Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko hari abarwayi ba Marburg bari kwitabwaho. Nkuko tuzi ko iyi ndwara ya Marburg ikwirakwira, Ambasade ya Amerika i Kigali yategetse abakozi bayo bose gukoresha iya kure guhera ku wa 30 Nzeri kugera ku wa 4 Ukwakira 2024.”

Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana yaraye atangaje ko kugeza ubu abantu batandatu ari bo bimaze kwemezwa ko bahitanwe na Marburg.

Bivuzwe nyuma y’iminsi mike igaragaye mu Rwanda.

Dr Sabin Nsanzimana yatangaje ko abantu 26 mu gihugu bose bamaze kwandura iyi ndwara, harimo n’abo batandatu bapfuye.

Yavuze ko abahitanwe n’iyi ndwara n’abayanduye biganjemo abakozi bo kwa muganga cyane cyane ahavurirwa indembe.

Dr Nsanzimana yavuze ko abitabye Imana baherekezwa mu cyubahiro hirindwa ko hatagira abahandurira.

Yasabye Abanyarwanda kudakuka imitima, bubahiriza ingamba zo guhangana n’iki cyorezo zirimo.

Mu masaha ari imbere Minisiteri y’ubuzima iragirana ikiganiro n’itangazamakuru kigaruka kuri iyi ndwara.

Taarifa Rwanda irabikurikirana…

TAGGED:AbanyamerikafeaturedIndwaraMarburgNsanzimanaUbuzima
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Amerika Yababajwe Ni Uko Israel Itayibwiye Mbere Yo Kwica Uyobora Hezbollah
Next Article Minisante Irasaba Abanyarwanda Kudakurwa Umutima N’Icyorezo Marburg
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Mu Mboni Z’Umwanditsi Muri National Geographic

DJ Toxxyk Yongeye Gutakambira Urukiko

Umuryango FPR-Inkotanyi Mu Bufatanye Na Leta Ya Israel

U Rwanda Na Brésil Byasinye Amasezerano Yo Gufatanya Mu Bukungu

Amatara Ya Kigali Pélé Stadium Afite Ibibazo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

Burundi: Hari Ibice Biri Kuba Ubutayu Kubera Amapfa

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

Amerika Yahanuye Indege Ya Gisirikare Ya Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Espagne: Imbuga Nkoranyambaga Zigiye Gukumirwa Mu Bafite Munsi Y’Imyaka 16

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwagobotse Mozambique Yashegeshwe N’Imyuzure

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Umuyobozi Wa Polisi Yasezeranyije Kubaka Ikipe Y’Umupira W’Amaguru Ikomeye 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?