Umunyamahirwe Wa Airtel Yatomboye Menshi Mu Inzozi Lotto

Tito Havugimana  akomoka mu Murenge wa Mukama mu Karere ka Nyagatare. Yabwiye itangazamakuru ko yatomboye Frw 1.510.580 nyuma yo gutombora  mu irushanwa rya Inzozi Lotto.

Niwe munyamahirwe utomboye menshi kubera ko abandi batomboraga mbere ye batigeze bageza kuri ayo mafaranga.

Avuga ko yari asanzwe ari umuhinzi mu Karere ka Nyagatare kandi ngo atomboye iriya Miliyoni n’igice mu gihe gito kubera koyaro amaze ibyumweru bibiri gusa atangiye gutombola mu Inzozi Lotto.

Ati: “ Ubusanzwe ndi umuhinzi. Navaga mu buhinzi nkajya mu buyede kugira ngo mbone agafaranga ariko ubwo ntomboye aya mafaranga ngiye kureba uko nakwikenura.”

- Advertisement -

Havugimana avuga ko ariya mafaranga agiye kumufasha mu bihinzi bwe, arebe uko yabwongerera agaciro.

Tito  Havugimana asaba abandi bashaka gutombola  kandi bujuje imyaka yo gutombola ko bishobora kuko bishobora kubahindurira ubuzima.

Umukozi mu ishami ry’ubucuruzi no kwamamaza muri Airtel Rwanda witwa Didier Mukezangango avuga ko bahisemo gutangira kiriya gihembo aho Airtel Rwanda iri kumurikira ibyo ikora mu imurika riri kubera i Gikondo mu rwego rwo kurushaho kumenyekanisha ibyo bakora.

Avuga ko Airtel Rwanda ifitanye ubufatanye na Inzozi Lotto mu ugufasha abakiliya ba Airtel Rwanda gutombora  amafaranga ashobora kubahindurira ubuzima.

Mukezangango avuga ko Airtel Rwanda ifite indi mishinga yo kuzamura imibereho myiza y’abaturage binyuze mu buryo butandukanye.

Umukozi wa Airtel Rwanda hamwe n’uwa Inzozi Lotto baha sheke uwatsindiye igihembo cye

Avuga ko muri iki gihe hari uburyo bwinshi batangije bwafasha abakiliya ba Airtel Rwanda kwishimira impera z’umwaka.

Kugeza ubu abantu 120 nibo bamaze gutombola mu Inzozi Lotto  bakoresheje Airtel Money ariko batatu nibo batsindiye amafaranga menshi binyuze mu byo bise IGITEGO.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version