Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rwanda: Abaturage Bakomeje Kureka Kurema Amasoko Bubakiwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Rwanda: Abaturage Bakomeje Kureka Kurema Amasoko Bubakiwe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 22 August 2022 10:16 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Nyuma y’uko mu Karere ka Muhanga abacuruzi bubakiwe isoko ariko ntiriremye, ubu mu Karere ka Karongi n’aho haravugwa isoko ryubakiwe abari basanzwe ari abazunguzayi, ariko ntibarirambyemo ahubwo barariretse.

Ririya soko ryubatswe mu rwego rwo gufasha abakoraga ubuzunguzayi kubona ahantu bacururiza batekanye, batirirwa birukankanwa n’abashinzwe umutekano kuko ubuzunguzayi butemewe.

Ikibazo gituma amasoko yubakwa ahenze ariko ntaremye ni uko abaguzi batayitabira.

Bamwe muri bo babwiye bagenzi bacu ba IGIHE ko ikibazo bafite ari uko iryo soko ryubatswe inyuma y’amaduka y’abacuruzi asanzwe afite abakiliya bityo ibyo baje gucuruza bikabura abaguzi.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Umwe muri bo atanga urugero rw’uko ririya soko rya Ryanyirakabano ricururizwamo ibiribwa, riri imyuma y’amabutiki acuruza nk’ibyo nabo bacuruza.

Ngo iyo bwije ntihabona kubera ko nta mashanyarazi bityo abagura imboga zo guteka ku mugoroba bagahitamo guhahira muri za Boutique aho kujya guhahira abadandariza kuri ririya soko.

Iri soko rya Ryanyirakabano uumwaka ushize warangiye nta muntu n’umwe uriremye.

Rimaze imyaka 10 ryuzuye.

Ku rundi ruhande, abacururiza muri za Boutiques nabo basaba Leta ko yasubiza abacururiza ku muhanda mu isoko kuko ngo babatwara abakiliya kandi bo basora.

- Advertisement -

Umwe muri bo ati: “Abantu bacururiza imbere y’amabutike yacu baratubangamiye, kuko ntibishyura inzu, ntibatanga umusoro.  Usanga twe ducuruza twishyura inzu n’umusoro ibyacu bikaduhenda.”

Umuyobozi w’Ishami ry’Iterambere mu ishoramari n’umurimo mu Karere ka Karongi, Kaneza Cyprien avuga ko hari gahunda yo kuganira n’abakoreraga muri ririya soko hakarebwa niba basubira mu isoko.

Abacuruza imboga n’imbuto bavuga ko batabona ababagurira iyo bwije kuko nta mashanyarazi aba mu isoko ryabo

Hari n’ahandi mu Rwanda havugwa ikibazo cy’abaturage bubakirwa amasoko ariko ntibayitabire kubera ko aba ari kure yabo cyangwa se baturanyi n’irindi soko, bityo ntibirirwe birushya bajya kure.

Isoko rya  Ryakirakabano siryo gusa ryubatswe ribura abarirema, ahubwo n’isoko rya Ruganda n’irya Gishyita nayo ni uko.

Ahandi bimeze gute?

Mu Karere ka Muhanga haherutse kuvugwa  inkuru y’uko abaturage bubakiwe isoko banga kurirema.

Ni kimwe mu byerekana ko umuturage w’u Rwanda yagombye kujya abanza kugishwa inama ku bimugenewe kugira ngo azabyiyumvemo,  bimugirire akamaro.

Mu Murenge wa Rugengabari mu Karere ka Muhanga ubuyobozi bw’aka Karere bwahubatse isoko bwibwira ko ari uburyo bwo gufasha abacuruzi n’abaguzi kubona aho bagurishiriza ariko isoko ribura abarirema.

Byaje kuba ngombwa ko abacuruzi bahitamo kujya kugurishiriza ibicuruzwa babyo mu Karere ka Ngororero ahitwa ku Cyome kuko ari ho hari abaguzi.

Muri iyo nkuru ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwabwiye UMUSEKE  ko kubakira isoko ryiza abaturage  byakozwe nk’ibikorwa bikomatanyije kuko usibye isoko, ngo babubakiye n’Ikigo nderabuzima ndetse begerezwa n’ibikorwa bya VUP.

Hari n’abahawe inka muri gahunda ya Girinka.

Ni isoko ryuzuye mu mwaka wa 2011.

Hari abaturage bavuga ko kuva ririya soko ryubakwa rikuzura mu mwaka wa 2011, riremwa n’abantu bake cyane.

Ngo ntibarenga ‘abantu 50 ku munsi.’

Iyo abacururiza muri iri soko babuze abakiliya, bahitamo kujya muri Ngororero kuko ari ho babona abakiliya.

Hari umwe wabwiye bagenzi bacu bo ku UMUSEKE ko ‘Leta ibafashije ahari isoko hashyirwa ikindi gikorwa kibyara inyungu bakagisimbuza ririya soko.

Ngo nta kamaro  ribafitiye.

Mukamana Marcianne wo mu Mudugudu wa Ngando, mu Kagari ka Nsanga yavuze ko hari igihe Ubuyobozi bwigeze gufata ingamba zo gukangurira abaturage kurirema ari benshi bikagera n’ubwo bamwe muri bo babatangira kugira ngo be  kurema iryo mu Ngororero basize iryabo.

Impamvu zituma isoko ryubakwa ntirireme…

Ubusanzwe isoko ni ahantu abacuruzi bahurira n’abaguzi kandi hazwi neza.

Aha hantu hagombye kuba ari ahantu babereye abacuruzi n’abaguzi kandi hakaba hitaruye andi masoko kugira ngo bifashe abarituriye guhaha kuko baba bafite amafaranga.

Umwe mu bantu b’inararibonye usanzwe umenyereye iby’amasoko yabwiye Taarifa ko isoko rigomba kuba riri ahantu ridaturanye n’ayandi.

Ikindi ngo ni  umunsi isoko riremaho.

Ubuyobozi buba bugomba gushyiraho umunsi wo kurema isoko udakurikira undi munsi irindi soko ryaremeyeho hafi aho.

Ibi byemezwa ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugendabari witwa  Gihana Tharcisse.

Avuga ko kuba hari andi masoko ari hafi y’uyu Murenge ayobora nabyo bishobora gukoma mu nkokora abarema isoko ryabo.

Umuyobozi wungurije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Muhanga Bizimana Eric avuga ko  bubakiye abaturage iri soko,  kuko babonaga nta gikorwa na kimwe cy’iterambere cyari gihari icyo gihe.

Iri soko rya Rugendabari ryo ryuzuye ritwaye Miliyoni Frw 300.

TAGGED:AbaturageAbazunguzayiIsokoKarongiMuhangaUbuyobozi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mu Mujyi Wa Kigali Barataka Ko ‘N’Amata’ Ahenze Cyane
Next Article Ikipe Ya Adrien Niyonshuti Ntiyitabiriye ‘Kibugabuga Race’ Kubera Ibibazo Na Amis Sports
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?