Uruzi Rw’Akagera ‘Rugiye’ Kubyazwa Umusaruro Mu Bundi Buryo

K’ubufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda n’Ubuyobozi bw’Umuhora wo hagati, uruzi rw’Akagera rugiye gushakirwa ubwato bunini kandi bukomeye buzafasha mu kwinjiza cyangwa gusobora ibicuruzwa mu Rwanda bijya cyangwa biva ku cyambu cya Dar es Salaam.

Ni umushinga bise Akagera Navigability.

Uyu mushinga uri mu yindi u Rwanda rwagejeje ku buyobozi bw’Umuhora wo hagati kugira ngo uzigwe, uterwe inkunga, ushyirwe mu bikorwa.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo Patricie Uwase yaraye agiranye ibiganiro byihariye n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umuhora wo hagati witwa Flory Okandju Okange baganira kuri iyo mishanga.

- Advertisement -

Byabereye mu cyumba cy’inama cya Minisiteri y’ibikorwaremezo ku Kimihurura mu Karere ka  Gasabo.

Okandju Okange  avuga ko yabonanye na Minisitiri Uwase mu rwego rwo kumugezaho aho imishinga umuhora wo hagati wiyemeje gufashamo uRwanda igeze no kumugisha inama aho abona hakwiye gushyirwa imbaraga.

Ati: “ Twaje guhura na Minisitiri ngo tumugezeho aho imishinga ikigo cyacu kiyemeje gukorana n’u Rwanda igeze tumugishe inama y’aho abona twashyira imbaraga kugira ngo bigende neza kurushaho.”

Yabwiye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo Uwase Patricie ko ubuyobozi bw’Umuhora wo hagati buzasinyana n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwikorezi, RTDA, amasezerano y’imikoranire mu  mishanga itandukanye harimo n’uwo gukora k’uburyo uruzi rw’Akagera ruba nyabagendwa rugafasha mu bwikorezi bw’ibicuruzwa.

Undi mushinga  Okange avuga ko bateganya gukorana n’u Rwanda ni uwo kubaha inzu abashoferi bakora ingendo ndende batwaye amakamyo ava cyangwa ajya ku cyambu cya Dar es-Salaam bazajya baruhukiramo.

Izo nzu bazise ‘road side stations.’

Kuri iyi ngingo Minisitiri Patricie Uwase yasabye ubuyobozi bw’Umuhora wo hagati kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ryawo kubera ko umaze igihe  waremejwe.

Ati: “ Ni umushinga wizwe byemezwa ko ugiye gukorwa ariko uragenda biguru ntege. Ni ngombwa ko wihuta ukarangira kuko nta cyabuze ngo ukorwe.”

Eng Uwase Patricie yasabye abo mu Muhora wo hagati kwihutisha imishinga bemeye kuzakorana n’u Rwanda

Flory Okandju Okange yamwijeje ko azakorana n’abo ayobora bawihutishe uko bizashoboka kose.

Patricie Uwase yaboneyeho no kubaza Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umuhora wo hagati aho umushinga wo gutunganya ubutaka u Rwanda rwahawe ahitwa Isaka ugeze.

Okange avuga ko hari ibiri gukorwa kandi ko bihagaze neza kugeza ubu.

Kuri uyu wa Kabiri ubuyobozi  bw’Umuhora wo hagati burasinyana amasezerano na Federasiyo y’abikorera ku giti cyabo mu rwego rw’imikoranire mu mishanga ifitiye u Rwanda akamaro.

Umuhora wo hagati ni ihuriro ry’ibihugu byo mu Karere k’Afurika yo hagati bigizwe n’u Rwanda, u Burundi, Tanzania, Uganda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Raporo nto y’ubunyamabanga bukuru bwawo yasohotse muri Mutarama, 2023 ivuga ko mu mwaka wa 2022 hagezweho byinshi birimo imihanda yubatswe igamije koroshya ubucuruzi.

Umwe mu mihanda bishimira yubatswe ari uhuza Gitega mu Burundi na Uvira na Kindu muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo

Ni umuhanda wubatswe ku  nkunga yatanzwe na Banki Nyafurika y’iterambere  ndetse n’ikigo cy’Abadage gishinzwe iterambere mpuzamahanga, GIZ.

Indi ntambwe ibihugu bigize uyu muhora byishimira ni uko hari urubyiruko rwahuguwe mu gutwara ubwato bwikorera ibicuruzwa  bibujyana ku mwaro.

Ni amahugurwa yitabiriwe n’Abanyarwanda kandi baje mu bambere.

Ibihugu bigize uyu muhora bivuga ko bizashyira mu bikorwa imishinga yabyo ariko bizirikana no kurengera ibidukikije.

Iyo mishinga irimo kubaka imihanda, ibiraro, ibibuga b’indege n’ibindi bikorwa remezo bigamije koroshya ubuhahirane.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version