Rwanda: Airtel Yabaye Iya Mbere Mu Kuzana 4G Yayo Bwite

Ubuyobozi bwa Airtel Rwanda bwatangije murandasi  y’igisekuru cya kane( Fourth Generation, 4G). Ni murandasi yakozwe na  Airtel-Rwanda ubwayo,  ikazahabwa abantu bose ku giciro bari basanzwe baguriraho murandasi y’igisekuru cya 3: 3G.

Umuyobozi wa Airtel Rwanda Emmanuel Hammez avuga ko kuba Airtel Rwanda ari yo ibaye iya mbere izanye iriya murandasi ari icyerekana ko ihagaze neza ku isoko ry’itumanaho n’ikoranabuhanga mu Rwanda.

Avuga ko iriya murandasi izafasha abantu b’ingeri zose gukora akazi kabo mu buryo bwihuse kubera ko ifite umuvuduko uruta inshuro 10 uwa murandasi y’igisekuru cya gatatu( 3G).

Ifite umuvuduko wa megabytes 100 ku isogonda.

- Kwmamaza -

Abashaka murandasi yihuta kugira ngo bakore akazi kabo ngo bazungukira mu gukoresha iy’igisekuru cya kane yazanywe na Airtel Rwanda.

Hammez ati: “ Dushyiraho iyi murandasi twari tugamije gushyira ku isoko ry’u Rwanda murandasi yihuta kandi ihendutse. Igiciro waguriragaho iya 3G nicyo uzakomeza kuguriraho iya 4G.”

Ku byerekeye umuvuduko muto mu bice byitaruye umujyi, Emmanuel Hammez yavuze ko ikigo ayoboye kiri gukorana na Leta ngo harebwe uko hakongerwa iminara mu bice bifite imisozi ihanamye.

Icyakora ngo bisaba andi mikoro.

Abanyarwanda barasabwa gukoresha iyi murandasi kuko ari bo igenewe

Ashima Guverinoma y’u Rwanda uruhare igira mu guteza imbere itumanaho muri rusange ndetse n’ikoreshwa rya murandasi muri rusange.

Emmanuel Hammez asaba abakiliya ba Airtel n’abandi bashaka kuyigana kwegera aho iki kigo gikorera bakerekwa uko batangira gukoresha iriya murandasi yihuta kurusha izindi ziri mu Rwanda kugeza ubu.

Ikindi ni uko abari basanzwe bakoresha serivisi ya Ubuntu Packs ya Airtel bazoroherwa no gutangira gukoresha iriya murandasi binyuze mu kuyihuza na serivisi iri muri telefoni yabo yitwa LTE.

Nyuma yo kujya ku murongo ukoresha 4G, abakiliya bazajya bareba na televiziyo zikoresha murandasi, barebe filimi kuri Netflix ndetse bakoreshe na Airtel TV.

Ibi kandi biri mu murongo wa Guverinoma y’u Rwanda wo gukwiza murandasi henshi mu gihugu.

Airtel Rwanda ni ishami ry’umuryango mugari wa Airtel Africa.

Iki kigo gikorera mu bihugu 14 byiganjemo ibyo mu Burasirazuba bw’Afurika, abo muri Afurika yo Hagati ndetse n’iyo mu Burengerazuba.

Ni murandasi ifite imbaraga zituma umuntu areba filimi cyangwa imikino ku giciro kimunogeye
Emmanuel Hammez uyobora Airtel Rwanda
Jean Claude Gaga uyobora Airtel Money
Abakozi ba Airtel bari baje kumva uko serivise batangije mu Rwanda igiye kumurikwa ku mugaragaro
Umunyamakuru John Gakuba abaza ikibazo
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version