Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rwanda: Batatu Bandi Bakize Marburg
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbuzima

Rwanda: Batatu Bandi Bakize Marburg

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 October 2024 6:57 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Muri raporo yayo ya buri mugoroba, Minisiteri y’ubuzima yaraye itangaje ko hari abandi bantu batatu baraye bakize icyorezo Marburg cyugarije Abanyarwanda.

Abo batatu baje biyongera ku bandi batanu bakize mu minsi yatambutse, bose hamwe baba umunani.

Mu kiganiro Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana yahaye itangazamakuru mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru yari yavuze ko hari abandi bantu bari busezererwe kuko byagaragaraga cyane ko bari bukire Marburg.

Yavuze ko kugira ngo byemezwe ko runaka yakize iriya ndwara bisaba ko akorerwa isuzuma inshuro ebyiri, hagati y’izi nshuro hagacamo amasaha 72.

Iyo ku nshuro ya kabiri bigaragaye ko ameze neza, arasezererwa agataha.

Mu Rwanda kandi abantu 49 bamaze kwandura iyo ndwara yica benshi mu bo yafashe.

Abantu 12 yarabahitanye naho abandi 29 bari kuvurwa.

Abarwayi bari gukira. Hari icyizere ko Marburg izakumirwa mu Rwanda

Ku Cyumweru taliki 06, Ukwakira, 2024 nibwo Minisiteri y’ubuzima ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima, OMS/WHO, yatangaje ko Abanyarwanda bari butangire gukingirwa Marbug.

Urukingo rwitwa Sabin rwakozwe n’ikigo Sabin’ Vaccine Institute nirwo batangiye guhabwa.

Nyuma y’iminsi irindwi bitangajwe ko icyo cyorezo cyageze mu Rwanda nibwo urukingo rwacyo rwahise rutangira guhabwa abafite ibyago byinshi byo kuyirwara.

Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana yashimiye Abanyamerika barugejeje ku Rwanda mu gihe gito gishoboka, avuga ko ari abafatanyabikorwa beza.

Umuyahudi wo muri Pologne ariko wari ufite ubwenegihugu bw’Abanyamerika witwaga Albert Bruce Sabin niwe waruvumbuye ruramwitirirwa.

Yabayeho hagati y’italiki 26, Kanama, 1906 atabaruka taliki 03, Werurwe, 1993.

Ni nawe kandi wavumbuye urukingo rw’indwara y’imbasa, polio.

Albert Bruce Sabin

Ku byerekeye Marburg mu Rwanda, nta muntu yaraye ihitanye kuri iki Cyumweru.

TAGGED:featuredIndwaraMarburgNsanzimanaUrukingoVirusi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Daniel Chapo: Umugabo Muto Utegurirwa Kuyobora Mozambique
Next Article DRC: Umushoferi Wa Katumbi Yaburiwe Irengero
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Amerika Yafashe Ubwato Bibiri Bw’Abarusiya Bwajyaga Muri Venezuela

Rwanda: Mu Minsi Mikuru Abantu 92 Bafunzwe Bazira Gutwara Banyoye Inzoga

Amashereka: Ikinyobwa Cyaremwe Mu Rukundo

Kigali: Impunzi Zo Muri DRC Zigarambirije Imbere Ya Ambasade Ya Amerika

Trump Ntarashirwa…

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Karongi: Bwa Mbere Mu Mateka Harasiwe Umwaka

Gisagara: Haturikijwe Grenade Abaturage Bacikamo Igikuba 

RIB Yafunze ‘Umunyamakuru’ Ukurikiranyweho Urugomo

Rulindo: Yari Amaze Igihe Acurururiza Urumogi Iwe

Kamonyi: Imodoka Itwara Abagenzi Yakoze Impanuka Ikomeye

You Might Also Like

Mu Rwanda

Itegeko Ku Makosa Yo Mu Muhanda Riraremereye Cyane-Umunyamategeko

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Burera: Abagabo 12 Barakekwaho Gushimuta Inka Mu Minsi Mikuru  

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Amafoto: Abaturage Ba Ngoma Bishwe N’Inkuba Bashyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Uko Umusaruro W’Ibihingwa Wagenze Mu Gihembwe Cya Nyuma Cya 2025

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?