Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rwanda: Binubira Ko Abanyereza Umutungo Wa Koperative Badakurikiranwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Rwanda: Binubira Ko Abanyereza Umutungo Wa Koperative Badakurikiranwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 May 2022 8:23 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
The woman hand is putting a coin in a glass bottle and a pile of coins on a brown wooden table,Investment business, retirement, finance and saving money for future concept.
SHARE

Hari abanyamuryango za Koperative zimwe na zimwe zo mu Rwanda bavuga ko  hari umutungo babikije Koperative zabo ariko ntibamenye irengero ryawo.

Ubuasanzwe abantu babitsa za Koperative bagamije ko umutungo wabo urindwa, bakizigama kandi ukazabyazwa umusaruro mu nyungu z’abanyamuryango bose.

Iyo umutungo ucunzwe neza, ntunyerezwe n’abawushinzwe, Kopetive ‘zirunguka.’

Abanyamuryango ba za Koperative bababazwa n’uko hari abanyereza uriya mutungo ariko ntibakurikiranwe kandi inzego z’amakoperative ziba zibizi.

Gusa n’ubwo hari ibyagiye bihabwa umurongo, kujyeza ubu hari bamwe mu banyamuryango ba za Koperative zitandukanye binubira ko imitungo yabo yanyerejwe, byanamenyekana ntihagire igikorwa kuko habaho ubwo ababikoze cyangwa abafatanyije nabo bikomereza imirimo nk’ibisanzwe ntihabeho

Mu murenge wa Mutuntu akarere ka Karongi n’aho havugwa amakuru y’uko hari umuyobozi wa Koperative KATEKOGRO uherutse kumwirukana witwa Habineza kubera ko hari ibyo yasibye atabiganiriyeho n’Inteko rusange y’abanyamuryango.

Ibyo yasinye ngo byari ibyo kwemeza imishahara kandi atiteze aho iriya mishahara azava.

Iyi ni Koperative y’abahinzi b’icyayi bo mu  Mirenge itandatu ari yo Rugabano, Mutuntu, Gitesi, Gashari, Ruganda na Twumba.

Igizwe n’ abanyamuryango 1670 . Amakuru Taarifa ifite avuga abanyamuryango basanze hari amafaranga yakoresheje aho atagombaga gukoreshwa.

Hari abandi banyamuryango ba Koperative yo mu Karere ka Karongi babwiye RBA ko umutungo wa Koperative yabo wanyerejwe bikanemezwa n’abagenzuzi b’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative, kikanasaba ko inzego zibishinzwe ‘zibakurikirana,’ ariko na n’ubu bamwe muri bo bakaba bakiri mu babayoboye.

Ni Koperative y’abahinzi b’umuceri yitwa Kodarika.

Ku rundi ruhande ariko, Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative, RCA, bwo buvuga ko ‘bitazigera’ bibaho ko uwanyereje umutungo wa Koperative awuheza  ngo ntabiryozwe.

Umuyobozi w’iki Kigo witwa Prof Harerimana Jean Bosco avuga ko ibyinshi muri ibyo bibazo bikemuka gahoro gahoro ariko agasaba abanyamuryango ba ya Koperative y’i Kamonyi kwihangana ngo  kuko inzego zibishinzwe ziba ziri kubikurikirana.

Ubugenzacyaha bwo buvuga ko hari amadosiye buri gukurikirana kandi ngo n’undi uwo ari we wese uzavugwaho gukoresha nabi umutungo w’abaturage azabibazwa.

Umuvugizi w’uru rwego witwa Dr Thierry B. Murangira ati: “Utanze ikirego turakurikirana yaba abanyamuryango ku giti cye cyangwa n’ubuyobozi bwa RCA. Abantu bubahe umutungo w’abaturage ubitswe mu ma Koperative kandi bacike ku kamenyero kabi ko gusesagura umutungo wabitswe n’abaturage ngo uzabagoboke ejo hazaza. Abantu babicikeho.”

Kujyeza ubu mu Rwanda habarurwa Koperative 10369 zose hamwe zikaba zifite abanyamuryango basaga miliyoni 5 n’ibihumbi 200, 52% bakaba ari abagabo naho 43% bakaba ari abagore.

 

TAGGED:featuredKamonyiKarongiKoperativeMurangiraRIBUbugenzacyaha
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Urukiko Rwanzuye Ko Uwateguraga Irushanwa Rya Miss Rwanda Akomeza Gufungwa
Next Article Muri Mali Hapfubye Indi Coup d’Etat
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Umuryango FPR-Inkotanyi Mu Bufatanye Na Leta Ya Israel

U Rwanda Na Brésil Byasinye Amasezerano Yo Gufatanya Mu Bukungu

Amatara Ya Kigali Pélé Stadium Afite Ibibazo

Masudi Djuma Watozaga Etincelles Yirukanywe

Amerika Yahanuye Indege Ya Gisirikare Ya Iran

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Drones Za Polisi Ziri Hafi No Gukorera Mu Mihanda Yo Mu Ntara 

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu mahanga

Espagne: Imbuga Nkoranyambaga Zigiye Gukumirwa Mu Bafite Munsi Y’Imyaka 16

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwagobotse Mozambique Yashegeshwe N’Imyuzure

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Umuyobozi Wa Polisi Yasezeranyije Kubaka Ikipe Y’Umupira W’Amaguru Ikomeye 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

DRC: Ikigega Cya Lisansi Cyakongotse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?