Rwanda: Bisi Zikoresha Amashanyarazi Ziratangira Ingendo Mu Ntara

Izi bisi zikorera mu Mujyi wa Kigali zirateganya kugana mu Ntara

Bisi zikoresha amashanyarazi za sosiyete BasiGo zirateganya gutangira ingendo mu Ntara, ku ikubitiro hakazabanza icyerekezo cya Nyanza( Kicukiro)-Nyamata mu Bugesera.

Zari zisanzwe zikorera mu Mujyi wa Kigali, ntizambuke ngo zijye hakurya.

Muhoza Pauphia ushinzwe ibikorwa muri TAP&GO avuga ko bazanye ziriya modoka mu rwego rwo gufasha u Rwanda mu ntego zarwo zo kugabanya ibyuka bituma ikirere gishyuha.

Gukoresha ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi ni imwe mu ngamba u Rwanda rwafashe ngo birugeze kuri iyo ntego.

Yizeza abantu ko izo bisi ari izo kwizerwa kuko zikora neza.

Avuga ko abantu badakwiye kuzigirira impungenge kuko zikora mu buryo bwizewe.

Ati: “Impungenge nyinshi zari kuri Bisi za mbere kuko bibazaga niba zitari bupfire mu mihanda. Bibazaga niba umuriro utari buzishiremo zitaragera aho abagenzi baviramo. Ariko amezi agera mu icumi BasiGo imaze ikora yagaragaje ko bisi zayo zizewe. Ubu nta mpungenge zihari”.

Umuhoza avuga ko kugeza ubu bisi zikoresha amashanyarazi zikiri nke ariko hari gahunda yo kuzazana izindi 300 .

Ni Bisi nini zifite umwihariko wo kuba zorohereza abafite ubumuga kuzinjiramo no kuzisohokamo.

Kugeza ubu bisi esheshatu za BasiGo nizo ziri gukorera mu Rwanda ariko hakaba gahunda yo kuzongera haba mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version