Rwanda: Gusura Abanyeshuri Byahagaritswe

Abanyeshuri biga i Nyange muri iki gihe bashishikarizwa kuba intwaro nka bagenzi babo b'i Nyange

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ivuga ko mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Marburg ihagaritse gusura abana ku mashuri biga bacumbikirwa.

Kuri uyu wa 02 Ukwakira nibwo MINEDUC yavuze ko ibikoresho umwana akeneye bizajya bimugeraho hakoreshejwe ikoranabuhanaga.

Yaboneyeho gusaba abarezi kwihutira kugeza kwa muganga umwana wagaragaje ibimenyetso bya Marburg birimo umuriro nibindi mu rwego rwo kugikumira.

Kugeza ubu imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko abamaze guhitanwa na Murburg ari icumi, mu gihe 29 bayanduye bari kwitabwaho n’abaganga, hakaba hakomeje gushakishwa abahuye nabanduye ngo nabo bitabweho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version