Kagame Yasuye Inzu Ndangamurage Ya Latvia

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yageze muri Latvia mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu abanza gusura inzu ndangamurage y’iki gihugu kiri mu bigizi icyitwa Baltic.

Mu masaha ari imbere Kagame araza kugirana ikiganiro na mugenzi we Edgars Rinkēvičs, nyuma bakazaganira n’itangazamakuru.

Kagame kandi azasura  ikibumbano cyubatswe mu guha icyubahiro abasirikare baguye mu ntambara y’ubwigenge bwa Latvia, anageze ijambo ku bazitabira umuhango wo kumurika ikimenyetso cyashyizweho mu guha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Umubano w’u Rwanda na Latvia watangiye byeruye mu mwaka wa 2007.

Ruhafite Ambasaderi warwo guhera muri Mutarama, 2022.

Latvia iri mu Majyaruguru y’u Burayi, ikagira ubuso bwa Kilometero kare ibihumbi 64,589 (64,589 km2), ikaba ituwe n’abantu miliyoni 1.9.

Umurwa Mukuru ni ni Riga.

Latvia ifite ubukungu buteye imbere, aho imibare yo mu 2019 igaragaza ko umusaruro mbumbe w’iki gihugu wari kuri Miliyari 30.5 z’Amayero.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version