Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’imiti n’ibiribwa, Rwanda FDA, cyatangaje ko nta mucuruzi wemerewe gutumiza hanze alukolo bita Ethanol/Neutral Spirit, ibi bikaba ibinyabutabire bikoreshwa mu ‘gukora inzoga.’
Itangazo ry’iki kigo rivuga ko cyahagaritse ubusabe bwose bwari bwatanzwe bwo gutumiza iyi alukolo kugeza igihe hazatangwa andi mabwiriza.
Iryo tangazo rivuga ko icyo cyemezo kiri mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturage.
Nubwo abasohoye iryo tangazo batavuze uko uko kurengera ubuzima kuzakorwa, amakuru y’ubuzima n’umutekano amaze igihe avugwa mu Rwanda y’uko hari abenga inzoga zitujuje ubuziranenge bagashyiramo alukolo n’ibindi byangiza ubuzima bagamije amafaranga.


