Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rwanda: Hagiye Gutangizwa Igitaramo Cyo Kwishimira Ibigwi By’Abagacishijeho
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imyidagaduro

Rwanda: Hagiye Gutangizwa Igitaramo Cyo Kwishimira Ibigwi By’Abagacishijeho

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 23 January 2023 2:34 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abahanzi nyarwanda muri rusange bishimiye ko umusaza Abdul Makanyaga yavuye mu bitaro. Jane Uwimana uri mu bamubaye hafi yabwiye Taarifa ko bateganya kuzakoresha igitaramo cyo kwishimira imyaka 50 Makanyaga amaze mu muziki, amafaranga azavamo akazayahabwa mu rwego rwo kumushimira uruhare yagize mu iterambere rya muzika.

Ku wa Gatanu taliki 20, Mutarama, 2023 nibwo Makanyaga yavuye mu bitaro. Yari amaze iminsi arwariye mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali.

Abaganga bavuze ko umubiri we wari unaniwe cyane kubera ibitaramo yari amaze iminsi akora ataruhuka.

Byatumye igitaramo yari bukorere mu Karere ka Rusizi atagikora kuko yahise arwara bitunguranye.

Icyakora yaje gukira n’ubwo hari abari babanje kumubika.

Jane Uwimana avuga ko we n’itsinda bakorana umuziki ryitwa Vanginganzo CBC bateguye igitaramo kizaba ngarukamwaka cyo gukusanya amafaranga yo gufasha umuhanzi runaka kugira ngo ashimirwe uruhare yagize mu iterambere rya muzika.

Nk’umuyobozi w’itsinda Vanginganzo CBC, Jane Uwimana avuga ko uyu mwaka [2023] bazabanziriza kuri Abdul Makanyaga ariko mu yindi myaka bakazajya bahitamo umuhanzi runaka.

Ati: “ Tugiye kumukorera igitaramo cyo kwizihiza yubile y’imyaka 50 y’ibigwi bye mu muziki. Byaduhaye n’igitekerezo cyo kuzajya tubikorera n’abandi bahanzi batubanjirije tukabashimira urugero bahaye abakiri bato n’umusanzu batanze mu muziki w’Abanyarwanda”

Makanyaga afite hejuru y’imyaka 75 y’amavuko.

Jane Uwimana

Uwimana avuga ko umuhanzi uzajya wemezwa, azajya yegerwa n’abagize Komite ya Vanga Muzika bakamenyesha iyo gahunda.

Nyuma bazajya bamubaza uburyo  amafaranga avuye mu gitaramo azajya amugeraho.

Yavuze ko bamwe mu bahanzi atekereza ko bazashimirwa muri buriya buryo  barimo Muyango, Mariya Yohana n’abandi.

Vanginganzo ni itsinda rya muzika rikora umuziki uvanze, haba uwa gakondo nyarwanda, uwa ruzungu,  uwa kinyafurika n’indi miziki y’imico itandukanye.

TAGGED:AbanyarwandaAmafarangafeaturedIgihemboMakanyagaUmuzikiUwimana
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Icyumba Cy’Abakobwa Biga IPRC Kigali Cyahiye
Next Article Umubano Wa Polisi Yacu Niya Botswana Ushingiye Kuwa Abakuru B’Ibihugu- IGP Munyuza
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Perezida Trump Arashaka Manda Ya Gatatu Uko Byagenda Kose

Abasirikare N’Abapolisi B’u Rwanda Bari Muri UN 

Guverinoma Ya DRC Irashaka Kwisubiza Uvira Mu Buryo Bwuzuye

Hari Kwigwa Uko Amakipe Yajya Akinira Mu Amahoro Stadium ‘Ku Giciro Kimwe’

Putin Yasabwe Kujya Mu Nama Y’Amahoro Yashyizweho Na Trump

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kuki Hari Imyanzuro u Rwanda Rwemera K’Uburenganzira Bwa Muntu Ntishyirwe Mu Bikorwa Yose

Ese Intambara Ya Amerika N’Uburayi Irashoboka

ICPAR Yishimira Aho Igeze Iteza Imbere Umwuga W’Ibaruramari

Hatangijwe Ubufatanye Mu Kuzamura Ubwinshi N’Ubwiza Bw’Imbuto 

Uko RDF Yakiriwe Muri Jamaica

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

FERWAFA Yamaganye Abafana Ba APR FC 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Abasenateri Barashaka Kumenya Uko Ubworozi Bw’u Rwanda Bubungabunzwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Gari Ya Moshi Zagonganye Hapfa Abantu 21

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoUbubanyi n'Amahanga

Kagame yashimye ‘Senegal’ Yatwaye AFCON

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?