Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rwanda: Hari Abarimu B’Amateka Basimbuka Aya Jenoside Yakorewe Abatutsi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Rwanda: Hari Abarimu B’Amateka Basimbuka Aya Jenoside Yakorewe Abatutsi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 22 February 2023 4:27 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisitiri w’uburezi Dr. Valentine Uwamariya avuga ko bafite amakuru y’uko hari abarimu bagera ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ntibayigishe bakayasimbuka.

Ntiyavuze aho ari ho, ariko yemeza ko ayo makuru bayafite.

Dr. Valentine Uwamariya yasubizaga ikibazo Taarifa yamubajije kibaza niba atabona ko kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bikozwe n’uwayirokotse ari ikintu gikomerera mwarimu.

Yasubije ko ari ikibazo koko kandi ko iyo mbogamizi atagirwa n’abarokotse Jenoside gusa ahubwo ko n’abakomoka ku bayikoze nabo bari mu barimu bigisha amateka y’u Rwanda harimo n’aya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati: “ Si abo gusa bayirokotse bahura n’ikibazo cyo kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ahubwo n’abakomoka ku bayikoze nabo ni uko. Impande zose zihanganye n’icyo kibazo.”

Minisitiri Dr. Uwamariya yavuze ko kubera ubukana bwariya mateka hari bamwe bahitamo kutigisha izo ‘chapters’.

Minisitiri Dr. Uwamariya avuga ko bafite amakuru y’abarimu basimbuka chapter y’amateka ya Jenoside

Yatangaje ko Minisiteri ayoboye igiye kuzakora isuzuma ikamenya umubare w’abarimu b’Amateka y’u Rwanda kugira ngo bamenye icyaba cyihishe inyuma y’uko kutigisha amateka ya Jenoside.

Avuga ko biramutse biterwa no kudashaka kuyigisha gusa byaba ari ikibazo cyagira uko gikurikiranwa ariko bibaye biterwa n’inkovu z’amateka, icyo gihe abarimu bafashwa.

Ati: “ Hari gahunda Minisiteri  ifite yo kumenya abarimu bose b’amateka n’amateka yabo bityo hakamenyekana impamvu hari bamwe bagera ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bakayasimbuka.”

Hagati aho kandi Minisitiri Dr. Valentine Uwamariya yatangaje ko  Minisiteri ayoboye ifite gahunda yo kuzasuzuma ishingiro ry’ikibazo yagejejweho n’umwana wo mu ishuri ryisumbuye wasabye ko Amateka y’u Rwanda akwiriye kwigishwa mu Kinyarwanda.

Uwo mwana asanga kwigosha amateka y’u Rwanda ymu ndimi z’abanyamahanga biyanyaga  umwimerere wa Kinyarwanda.

MINUBUMWE yahaye MINEDUC ibitabo ku mateka y’u Rwanda…

MINUBUMWE yageneye MINEDUC ibitabo 5,505 by’amateka y’u Rwanda

Hagati aho kandi Minisiteri y’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu yahaye Minisiteri y’uburezi ibitabo 5,505 by’Amateka y’u Rwanda.

Ni ibitabo byarobanuwe kandi byandikwa mu buryo butuma abantu biga cyangwa baziga amateka y’u Rwanda bazayasoma bayumve kandi atarimo imvugo igamije kubiba urwango rushingiye ku macakubiri.

Umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi muri Minisiteri y’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu witwa Maurice Mugabowagahunde avuga ko Minisiteri akoramo bamaze iminsi bashyira hamwe ibitabo by’amateka y’u Rwanda bigenewe ibigo bya Leta n’ibindi bigo.

Ati: “ Ibitabo 8,000 nibyo twamaze guha ibigo bya Leta ariko muri byo bitabo byose, ibigera ku 5,505 twabihaye Minisiteri y’uburezi. Niyo yabonye byinshi ariko hari n’ibyo twahaye Polisi na MINADEF”

Mugabowagahunde avuga ko hari na gahunda yo kuzubaka isomero rigari ry’amateka y’u Rwanda n’ubudaheranwa, rikazaba riri mu nzu ngari ifite ibyumba binini, bibereye buri wese harimo n’abanyeshuri ba za Kaminuza.

Hagati aho ariko Minisiteri y’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu ifite isomero rifunguye kuri buri wese ushaka gusoma amateka y’imibereho y’Abanyarwanda ba kera.

Minisitiri w’uburezi Dr. Valentine Uwamariya yashimiye MINUBUMWE kandi ayizeza ko bazakorana no mu zindi gahunda zigamije kuzamura ubumenyi bw’Abanyarwanda ku mateka yabo.

TAGGED:AmatekafeaturedIbitaboJenosideMinisitiriRwandaValentine
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Rwasinyanye Na Jordan Amasezerano Mu By’Ubutasi
Next Article Umunyarwanda Yashinzwe Kuyobora Ikigo Cy’Indangamuntu Cya Benin
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

FERWAFA Yagennye Umubare Mushya W’Abanyamahanga Mu Ikipe Yitabiriye Shampiyona

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?