Rwanda: Hari Ibinyabiziga Bimaze Imyaka 40 Mu Muhanda

Mu igenzura rikorwa na Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe umutekano wo muhanda, hagamijwe kureba uko ibinyabiziga bikoresha imihanda yo mu Rwanda bihagaze mu mikorere yabyo , ryasanze ibitwara imizigo n’ibitwara abantu muri rusange ari byo bitameze neza kurusha ibindi.

Ngo harimo ibishaje cyane k’uburyo muri byo hari ibyakozwe mu mwaka wa 1987 ndetse na mbere y’aho!

Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda ushinzwe ikigo cya Polisi kigenzura ubuziranenge n’imiterere y’ibinyabiziga Assistant Commissioner of Police( ACP) Aloys Munana yabwiye Taarifa ko iyo basuzumye basanga imodoka z’abantu ku giti cyabo zisuzumishwa kurusha iz’imizigo no gutwara abantu muri rusange.

 Agira abantu inama yo kumva ko umutekano wo mu muhanda ari ngombwa ku bantu bose kandi ko gusuzumisha ikinyabiziga icyo ari cyo cyose ari inshingano ya buri wese.

- Advertisement -

Mu rwego rwo gufasha abatuye mu bice byitaragezwamo ikigo gisuzuma ubuziranenge, Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano mu muhanda, rimaze iminsi rizenguruka mu Ntara y’i Burengerazuba mu rwego rwo kubegereza icyuma gisuzuma ibinyabiziga.

ACP Munana avuga ko kwegereza abaturage icyuma gisuzuma ibinyabiziga ari gahunda Polisi izakomereza no mu Turere twa Karongi  n’ahandi.

Ati: “ Intara y’i Burasirazuba ni imwe mu bice by’u Rwanda bitagira ahantu hasuzumirwa ibinyabiziga. Tujyanayo kiriya cyuma mu rwego rwo kubegereza serivisi.”

Ku wa Gatandatu Taliki 26 Ugushyingo, 2022, nibwo  Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kugenzura imiterere y’ibinyabiziga ryarangije gutanga iriya  serivisi yo gusuzuma ibinyabiziga hifashishijwe imashini isuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga yimukanwa.

Iyi serivisi yarangirijwe mu Karere ka Rubavu nyuma yo gusuzuma imodoka 694 mu gihe cy’iminsi itandatu.

Yari yatangirijwe mu Karere ka Rusizi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version