Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rwanda: Hari Inzego Za Leta Zisuzugura Urwego Rw’Umugenzuzi W’Imari Yayo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Rwanda: Hari Inzego Za Leta Zisuzugura Urwego Rw’Umugenzuzi W’Imari Yayo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 13 May 2022 8:43 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Uwahoze ari Umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta Bwana Obadiah Biraro yavugiye kenshi mu ruhame ko hari inzego yagiriye inama ngo zikore ibyo urwego ayobora rwazisabaga mu rwego rwo kunoza imicungire y’imari ya Leta ariko zikavunira ibiti mu matwi. Uwamusimbuye witwa Alexis Kamuhire nawe yaraye abigarutseho.

Kamuhire yabivuze ubwo yagezaga ku Nteko ishinga Amategeko mu Rwanda Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka warangiye mu kwezi kwa Kamena umwaka wa 2021.

Iriya raporo yerekana ko inzego zigenzurwa ‘zikwiye kumvira’ inama zigirwa n’Urwego rw’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta kubera ko igipimo cyo kudashyira mu bikorwa inama zihabwa na ruriya rwego cyamamutseho 2% gusa ni ukuvuga hagati y’umwaka wa 2020 na 2021.

Abagize  Inteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi, beretswe ibikorwa byakozwe mu mwaka w’ingengo y’imari y’umwaka warangiye ku itariki 30 Kamena 2021.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Muri uriya mwaka  hasuzumwe imishinga 68, hasuzumwa  ibigo umunani byo ku rwego rw’igihugu, Minisiteri umunani n’ibigo 10  bya Leta bikora ubucuruzi.

Muri rusange, inzigo 206 za Leta nizo zagenzuwe.

Raporo yabivuyemo yerekana ko  agaciro k’imari biriya bigo byari bishinzwe gucunga kanganaga na  miliyari  Frw 3.562, mu gihe mu mwaka wa 2019/2020 hari hagenzuwe ibigo n’ínzego za Leta 175 bifite  agaciro ka  miliyari Frw  2.793.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Kamuhire Alexis yabwiye Abagize Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda ko hari impinduka zigaragara mu bijyanye n’ikoreshwa ry’amafaranga igihugu kigenera inzego zacyo .

Icyakora ngo hari ahagikeneye kongerwa imbaraga.

- Advertisement -

Hari n’ibigo byagaraye kandi n’ubu bikigaragara mu bikoresha nabi  umutungo wa Leta.

Nta mpinduka zigaragara mu kubahiriza inama z’uru rwego…

Ku birebana no gushyira mu bikorwa inama zitangwa n’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, uyu mugenzuzi yavuze ko nta kintu kinini cyahindutse.

Abishingira ko mu mwaka wa 2020 inama zashyizwe mu bikorwa burundu zari ku gipimo cya 47% na ho mu mwaka wa 2021 byari ku mpuzandengo ya 48%.

Muri zo hari izashyizwe mu bikorwa igice mu myaka ibiri  byavuye ku gipimo cya 19% bigera kuri 16%.

Inama zitashyizwe mu bikorwa na gato zo zarazamutse ziva kuri 34% mu mwaka wa 2020 zigera ku gipimo cya 36% mu mwaka wa 2021.

Abagize Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda bo bibaza igihe ibigo bya Leta byinshi bizumva ko ari ngombwa gucunga neza imari y’igihugu, bikabikora bidakora amakosa  atuma bahora bahamagazwa.

Muri gahunda yo gusuzuma imishinga igamije guhindura ubuzima bw’abaturage nk’uko bikubiye muri gahunda yo kwihutisha iterambere(NST1) izageza mu mwaka wa 2024,Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yerekanye ko imishinga 37 ifite agaciro ka miliyari Frw 201 yadindiye harimo imishinga 25 ifite agaciro ka miliyari Frw  89.9 yabonywe mu bugenzuzi bwa 2021 n’indi mishinga 12 y’agaciro ka miliyari Frw 111 yagaragajwe muri raporo zo mu myaka nibura itandatu yabanje.

Biteganyijwe ko nyuma yo gushyikirizwa raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta y’umwaka warangiye tariki 30/06/2021, Komisiyo y’Umutwe w’Abadepite ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’úmutungo by’igihugu izwi nka PAC izatumiza buri rwego rwagaragayeho imicungire mibi kuza gutanga ibisobanuro mu magambo.

Urwego rwagize amanota ari munsi ya 60% ni rwo rujya gutanga ibisonuro mu Nteko.

TAGGED:BirarofeaturedImariIntekoKamuhireLetaUmugenzuziUmutungo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mbere Ya CHOGM, Abamotari Baragirwa Inama…
Next Article Kuba Ibiciro Byarazamutse Ntibyagombye Kuba Intandaro Yo Kudasorera RRA
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?