Rwanda: Hari Kubera Inama Ibaye Bwa Mbere Muri Afurika

Guhera kuri uyu wa Gatatu taliki 11,  kugeza taliki 13, Gicurasi, 2022 mu Rwanda hazabera inama ibaye bwa mbere muri Afurika ihuriyemo abantu 850 baturutse mu bihugu 73 byo hirya no hino ku isi, iziga ku myigire ikoresha ikoranabuhanga bita e-Learning.

Niyo nama ya mbere ibereye muri Afurika iziga kuri iyi ngingo.

Ni ingingo y’ingirakamaro kubera ko izasobanura gahunda isi ifite yo kuzafasha Afurika kwiteza imbere binyuze mu burezi bufite ireme, bukoresha ikoranabuhanga n’ubumenyi ngiro bufite bufatika.

Iyi nama yiswe eLearning Africa irigirwamo ingamba zafatwa kugira ngo abanyeshuri bo mu bihugu by’Afurika bazige babifashijwemo n’ikoranabuhanga bityo bagire ubushobozi bwo guhanga udushya twazazahura ubukungu bw’ibihugu byabo bwazahajwe na COVID-19.

- Advertisement -

Ikindi cyihariye k’iyi nama ni uko ifite ibyiciro byinshi izakorwamo.

Abantu 230 nibo bazatanga ibiganiro kandi hazaba  n’amamurikagurika atandukanye azakorwa n’abantu baturutse mu bihugu 20.

Minisitiri Paula Ingabire

Bamwe mu Banyarwanda bazatangamo ibiganiro harimo Minisitiri w’ikoranabuhanga na Inovasiyo Paula Ingabire, Minisitiri w’uburezi Dr Valentine Uwamariya, Amos Mfitundinda ukora mu ishami rishinzwe kubakira abantu ubushobozi( skills office) na Claver Hategekimana ukora mu Kigo cy’ikoranabuhanga cyo muri Amerika kitwa Skagit Valley College.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version