Rwanda: Hateganyijwe Hegitari 435 Zizakorerwaho Gusimbuza Ibiti By’Ikawa

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kohereza hanze ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi NAEB kivuga ko mu myaka ine hazasimbuzwa ibiti by’ikawa bishaje biteye kuri hegitari 435.

Kuyisazura bizakorerwa kuri hegitari 154 mu myaka ine iri imbere.

Mu mwaka wa 2024 ni ukuvuga mbere y’uko uyu mwaka urangira mu Rwanda hazaba hararangije gusimbuzwa ibiti by’ikawa kuri hegitari 77 no gusazura ibiri kuri hegitari 14.

Abahinzi b’ikawa bamaze igihe bavuga ko ibiti by’ikawa mu Rwanda bishaje bakeneye gusazurwa.

Umuturage wo mu Murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke witwa Bahizi Ezechias avuga ko ikawa ari ingenzi kuri bo ariko ko bakeneye ibyabafasha gutuma yera neza.

Avuga ko mu gihe cyashize abantu bahingaga ikawa bari benshi ariko baraganutse kubera ko hari aho yashaje.

Ati: ” Iyo ikawa ishaje bigabanura umusaruro bamwe bakava muri za Koperative”.

Bahizi avuga ko kugira ngo uyu musaruro wiyongere bisaba ko Leta yabafasha kubona ibikoresho n’imiti yo kwica udukoko twangiza ibiti.

Eric Kabayiza ushinzwe imishinga mu kigo cy’igihugu gishinzwe kohereza hanze ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB, avuga ko ikigo akorera kigamije ko u Rwanda ruzongera umusaruro w’ibyo rwohereza yo harimo n’ikawa.

Eric Kabayiza

U Rwanda rusanganywe ingamba zo kuzamura ubwiza bw’ikawa binyuze mu kongera ubwiza bw’iyo ruhinga n’iyo rwohereza hanze.

Ikigo NAEB kivuga mu Karere ka Ruhango gusazura ikawa bizakorerwa mu Mirenge ya Bweramana, Byimana, Kinazi, Mbuye, Mwendo, Ntongwe na Ruhango.

Muri Nyamasheke izasimbuzwa ku buso bwa hegitari 1107, gusazura bikorerwe ku buso bwa hegitari 393 mu myaka ine.

Bizabera mu mirenge ya Bushekeri, Bushenge, Cyato, Gihombo, Kagano, Kanjongo, Karambi, Karengera, Kirimbi, Macuba, Mahembe, Nyabitekeri, Rangiro, Ruharambuga na Shangi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version