Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Karere ka Rubavu bavuga ko n’ubwo hashize imyaka 29 Jenoside ihagaritswe, hari bamwe bakivugwamo ingengabitekerezo yayo.
Babivugiye mu biganiro byaraye bibaye ubwo bibukaga Jenoside yakorewe ku Nyundo.
Umwe mu bayoboye buriya bwicanyi ni Colonel Nsengiyumva Anatole.
Uyu musirikare yahoze ayoboye iperereza mu ngabo za Forces Armées Rwandaises( FAR) mu cyahoze ari Perefegitura Gisenyi.
Ubwo yageraga ku Nyundo abakoraga Jenoside bashyizemo umurego bica Abatutsi benshi barimo n’abihaye Imana biciwe mu Iseminari Nto ya Nyungo no mu kigo cy’amashuri cya Lycée de Nyundo.
Mu Batutsi barenze 500 bari bahungiye muri kiriya gice harokotse mbarwa.
Ku rundi ruhande, abarokotse Jenoside bavuga ikibazo gikomeye kigihari ari uko hari bamwe bahatuye batarumva neza gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’.
Ngo ingengabitekerezo iracyari muri benshi.
Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba Habitegeko François yasabye abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside kuyireka kuko ntacyo yabamarira.
RBA yanditse ko muri uriya muhango wo kwibuka hari imibiri 14 yashyinguwe.
Iyi mibiri yabonetse mu mirenge ya Busasamana na Kanzenze ikaba yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Jenoside rwa Nyundo.