Rwanda: Ibiciro Bikomeje Kuzamuka

Ibiciro ku isoko muri rusange byarazamutse

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ibarurishamibare, NISR, kigaragaza ko muri Nzeri 2022, ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 17,6% ugereranyije na Nzeri 2021.

Mu kwezi bwabanje , ni ukuvuga Kanama, 2022, byari byiyongereyeho 15,9%.

Kuba ibiciro byarazamutse byatumye hari abantu bamwe batakigura kubera ko n’aho amikoro yavaga hatigeze hahinduka.

Muri Nyakanga , itumbagira ry’ibi biciro ryiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 33,2%.

- Kwmamaza -

Ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 7.9%.

Ikigo cy’ibarurishamibare cyemeza ko muri Nzeri 2022 ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 14,5% mu gihe ibiciro by’amacumbi n’amafunguro byiyongereyeho 18,8%.

Ibarurishamibare rivuga kandi ko iyo ugereranyije Nzeri 2022 na Nzeri 2021, usanga ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byariyongereyeho 13,6%”.

Iyo  nanone ugereranyije Nzeri 2022 na Kanama 2022, usanga ibiciro byariyongereyeho 2,1%.

Byatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 4,8% n’aho ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 1,8%.

Mu cyaro, muri Nzeri 2022, ibiciro byiyongereyeho 28,5% ugereranyije na Nzeri 2021 ni mu gihe ibiciro muri Kanama 2022 byari byiyongereyeho 23.6%.

Ibyazamuye ibiciro mu byaro muri Nzeri harimo ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 44,8% n’ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gaz n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 13,8%.

Iyo ugereranyije Nzeri 2022 na Kanama 2022 ibiciro byiyongereyeho 3,8%.

Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 5,8% n’ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 3,5%.

Iki kigereranyo ngarukamwaka kigaragaza ko izamuka ry’ibiciro bikomatanyirijwe hamwe mu Mijyi no mu byaro, muri Nzeri 2022 byiyongereyeho 23,9% ugereranyije na Nzeri 2021, mu gihe muri Kanama 2022 ibiciro byari byiyongereyeho 20,4%.

Ubuyobozi bwa Banki Nkuru y’u Rwanda buherutse gutangaza ko itumbagira ry’ibiciro rikomeje kugaragara mu Rwanda kimwe n’ahandi ku Isi rizakomeza kugaragara no mu mezi ari imbere bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo ibiciro by’ubwikorezi, ibikomoka kuri peteroli n’intambara y’Uburusiya na Ukraine.

Imbere mu gihugu ibiciro by’ibiribwa byariyongereye bitewe n’umusaruro w’ubuhinzi wabaye muke.

Umusaruro muto watewe n’imvura yabuze hakiri kare n hamwe n’ibiciro bihanitse ku isoko mpuzamahanga by’ibintu by’ibanze bikenerwa mu buhinzi.

Ibyo birimo ifumbire, imbuto n’ibindi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version