Jimmy Gatete Na Patrick Mboma Bari i Kigali

Abanyabigwi babiri mu mupira w’amaguru barimo rutahizamu w’Abanyarwanda, Gatete Jimmybaraye i Kigali. Ibyo byamamare by’’ibihe byose birimo na Patrick Mboma abanya Cameroun bazahora bibuka.

Baje mu Rwanda muri gahunda yiswe Legends in Rwanda.

Bahageze mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, bakirwa n’ubuyobozi bw’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umupira w’amaguru.

Byari biteganyijwe ko Gatete ari buhagere saa sita n’igice z’ijoro, n’aho Mboma yagombaga kuhagera saa tatu z’ijoro

- Advertisement -

Abandi banyabigwi bari mu Rwanda ni Khalilou Fadiga, Anthony Baffoe, Laura Georges na Lilian Thuram.

Biteganyijwe ko  bazakorana inama n’inzego zitandukanye yo gutegura Igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho, kizabera mu Rwanda mu 2024.

Gatete utazibagirana mu Banyarwanda ni ubwa Mbere agarutse mu Rwanda kuva yajya gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version