Rwanda: Ibiciro By’Ibikomoka Kuri Petelori Byagabanutse

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Kugenzura Imikorere y’Inzego Zimwe zimirimo Ifitiye Igihugu Akamaro (RURA) rwatangaje ko mu gihe cy’amezi abiri ari imbere, ni ukuvuga guhera 05 Kamena 2024 saa tatu z’ijuru (09h00), ibiciro by ibikomoka kuri peteroli bivuguruwe mu buryo bukurikira:

Igiciro cya Lisansi ntikigomba kurenga Amafaranga y’U Rwanda 1,663 kuri Litiro.

Igiciro cya Mazutu ntikigomba kurenga Amafaranga y’U Rwanda 1,652 kuri Litiro.

Iri hindagurika ry’ibiciro rishingiye ahanini ku ihindagurika ry’lbiciro by’lbikomoka kuri peteroli riri kugaragara ku isoko mpuzamahanga.

Itangazo ryasinyweho n’Umuyobozi mukuru wa RURA Evariste Rugigana rivuga ko ishyirwaho ry’ibi biciro ryashingiye ku miterere y’uko ibintu byifashe ku isoko mpuzamahanga.

Mu mezi abiri ashize ibiciro byayo byarengaga Frw 1700.

Umwe mu bamotari utuye mu Murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro witwa Ngarukiye yabwiye Taarifa ko Leta ikora uko ishoboye kugira ngo abaturage badahendwa n’imizamukire y’ibikomoka kuri petelori.

Ati: ” Ibyiza ni uko iyo ibiciro ku isoko bizamutse Leta idushyiriramo nkunganire, byagabanuka nabwo ikatugabanyiriza igiciro”.

Buri mezi abiri RURA itangaza uko ibiciro by’Ibikomoka kuri petelori bihagaze mu Rwanda.

Iyo ibiciro by’ibikomoka kuri petelori bigabanutse bigirira akamaro ubwikorozi n’ubukungu muri rusange.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version