U Rwanda Rwifatanyije Na Israel Kwizihiza Umunsi Wayo W’Ubwigenge

Guverinoma y’u Rwanda yifatanyije na Ambasaderi wa Israel mu Rwanda  Einat Weiss n’abandi bakora muri Ambasade ayoboye kwizihiza  imyaka 76 Israel imaze yigenga.

Iki gihugu cyabonye ubwigenge mu mwaka wa 1948, ubu imyaka ibaye 76.

Abandi bari bari muri uyu muhango ni Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane( Rtd) Gen James Kabarebe, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, abahagarariye sosiyete sivile n’abanya Israel batuye mu Rwanda.

Israel yabonye ubwigenge taliki 14, Gicurasi, 1948, butangazwa n’umwe mu ntwari z’iki gihugu witwa David Ben Gourion ari nawe wabaye Perezida wa mbere wacyo.

Ku byerekeye umubano wayo n’u Rwanda, Israel ni igihugu cy’inshuti y’u Rwanda.

N’ikimenyimenyi Perezida wayo witwa Isaac Herzog aherutse mu Rwanda kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 30.

Israel ifite Ambasade i Kigali n’u Rwanda rukayigira i Tel Aviv muri Israel.

Hari ibigo byo muri Israel bikorera mu Rwanda no muri Israel hakiga Abanyarwanda benshi bagiye kurahura yo ubumenyi ngo bazagaruke guteza imbere igihugu cyabo.

Perezida Kagame nawe yasuye Israel mu myaka yashize yakirwa n’abayobozi bakuru bayo.

Mu kiganiro ba Ambasaderi babiri ba Israel mu Rwanda ari bo Dr. Ron Adam( yacyuye igihe cye) na Einat Weiss bahaye Taarifa mu bihe bitandukanye, bavuze ko igihugu cyabo ari inshuti nziza y’u Rwanda kandi ko bazakorana narwo muri byose.

Ni ubucuti bushingiye ku nzego nyinshi zirimo ubufatanye mu bwirinzi n’umutekano.

Kuva Israel yabona ubwigenge yabaye igihugu gihora mu ntambara yo guharanira kubaho kwacyo kuko ifite abanzi hirya no hino ku isi ariko cyane cyane mu baturanyi bayo.

No muri iyi mpeshyi ingabo zayo ziri mu ntambara na Hamas yatangiye taliki 07, Ukwakira, 2023 ubwo Hamas yagabaga igitero ku  baturage ba Israel ikica 1,200 igatwara bunyago abarenga 200.

Minisitiri w’intebe w’iki gihugu Benyamini Netanyahu aherutse kuvuga ko nta biganiro igihugu cye kizagirana na Hamas ahubwo zizayirimbura yose uko yakabaye.

Ndetse kuri uyu wa Gatatu yabwiye ingabo ze ko zikwiye kwitegura indi ntambara ikomeye na Hezbollah, uyu ukaba undi mutwe uyirwanyiriza mu Majyaruguru yayo aho igabanira na Lebanon.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version