Jacob Zuma Yafunguwe

Uyu mugabo wigeze kuyobora Afurika y’Epfo ariko akaza gufungwa nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gusuzugura urukiko rwari rwamutumije ngo aburane ku kirego cya ruswa, yarekuwe nyuma yo kurangiza igihano.

Urukiko rwari rwaramukatiye amezi 15 y’igifungo.

Hari mu mwaka wa 2015.

Nyuma yo gukatirwa ariya mezi, Jacob Zuma yishyiriye Polisi iramufunga.

- Advertisement -

Icyo gihe hari Taliki 07, Nyakanga, 2021.

Ubwo yafungwaga, abamushyigikiye bararakaye bigabiza imihanda batwika amapine ndetse abantu bamwe bahasiga ubuzima.

Iby’uko yafunguwe byatangajwe n’ubuvugizi bw’Umuryango yashinze yise Zuma Foundation mu itangazo bwacishije kuri Twitter.

Abo muri uyu Muryango bavuga ko Jacob Zuma yitwaye neza muri gereza kandi  ngo bizagaragarira mu buryo azitwara mu baturage.

Muri Nyakanga, 2021 nibwo Urukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga muri Afurika y’Epfo rwakatiye Jacob Zuma wigeze kuyobora Afurika y’epfo igifungo cy’amezi 15.

Umucamanza mukuru wungirije warwo witwa Sisi Khampepe niwe icyo gihe warukase atyo mu isomwa ryabereye i Johannesburg nk’uko Bloomberg News icyo gihe yabyanditse.

Zuma yahamijwe ibyaha birimo gukorana n’abakire b’aba Gupta bagasahura umutungo w’igihugu no kuba yaranze kwitaba Urukiko kugira ngo agire ibyo asobanura ku byo yaregwaga.

Yategetse Afurika y’Epfo  mu gihe cy’imyaka umunani, asimbuye Thabo Mbeki nawe asimburwa na Cyril Ramaphosa ukiyitegeka n’ubu.

Uyu nawe ariko ari mu bibazo byo kubazwa aho Miliyoni $4 bamwibiye muri pariki ye iri ahitwa Phala Phala yazikuye kuko  uwazibye yazisanze zipfuritse mu nsi ya matola no mu nguni z’utubati zuzuye ivumbi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version