Rwanda: Ibiciro Ku Isoko ‘Bikomeje’ Kugabanuka

Abahanga mu bukungu bavuga ko iyo ugereranyije uko ibiciro by’ibiribwa ku isoko byari bimeze muri Mata, 2023, n’uko byari byari bimeze muri Gicurasi uyu mwaka, ubona ko byagabanutseho 14%.

Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare kivuga ko ibiciro batangiye kugabanuka mu ntangiriro z’umwaka wa 2023.

Muri Werurwe, 2023 izamuka ry’ibiciro ku isoko muri rusange ryari kuri 19.3%, rivuye kuri 20.8% muri Gashyantare, no kuri 20.7 muri Mutarama uwo mwaka.

Mu kiganiro Banki nkuru y’u Rwanda iha itangazamakuru kigamije kumenyesha abaturage uko ubukungu buhagaze muri mezi ane, Guverineri wayo John Rwangombwa aherutse kuvuga ko ibiciro ku isoko bizakomeza kugabanuka kugeza ku kigero kiri hagati ya 2% na 8% bitarenze umwaka wa 2023.

- Advertisement -
Guverineri Rwangombwa John avuga ko ibiciro bizakomeza kugabanuka

Iyo bapima uko ibiciro bihagaze mu  Rwanda bahera ku bicuruzwa 1,622 bikusanywa ku masoko ari mu mijyi 12 yitwa no hino.

Abahanga bavuga ko kugira ngo bigaragare ko ibiciro by’ibicuruzwa runaka byagabanutse, bisaba igihe.

Impamvu ni uko mu gusuzuma uko ibi biciro byagabanutse abahanga bafata uko byari bihagaze mu gihe runaka( urugero nk’ukwezi runaka) bakagereranya n’uko bihagaze mu kindi gihe nk’icyo.

Kugira ngo bamenye uko urugero ibiciro byagabanutseho muri Mata, 2023, bagereranya n’uko byari bifashe muri Mata, 2022, bakareba ijanisha.

Ikindi ni uko buri gicuruzwa kirebwa ukwacyo.

Imibare y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare ivuga ko muri Gicurasi 2023 ibiciro byazamutseho 25.4%, ibi bikagaragaza igabanuka ugereranyije n’uko byari bimeze muri Mata uyu mwaka.

Muri Gicurasi, 2023 igiciro cy’umugati n’ibindi binyampeke cyazamutse ku kigero cya 14%, igiciro cy’inyama kizamuka kuri 16.8%; amata, amavuta y’inka n’amagi bizamukaho 22.6% n’aho imboga n’imbuto bizamukaho 59.4%.

Igiciro cy’inzu zikodeshwa, icy’amashanyarazi, amazi na gazi cyazamutseho 3.6%.

Icy’ubwikorezi cyazamutseho 7.6% n’aho igiciro cy’ibiribwa bafatira muri restaurants na hoteli kizamukaho 11.5%.

Ibi bipimo byarekana uko ibiciro byari byifashe mu cyaro, mu mijyi no ku rwego rw’igihugu

Guverinoma ivuga ko zimwe mu ngamba zatumye ibiciro ku masoko yo mu Rwanda bigabanuka, ari ‘nkunganire’ yashyize mu bicuruzwa by’ibanze birimo ibikomoka kuri petelori n’ibiribwa byihariye nk’umuceri n’akawunga ndetse yewe n’ibirayi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version