Rwanda: Ibiciro Ku Isoko ‘Bikomeje’ Kuzamuka

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda cyatangaje Mutarama, 2023 yarangiye  ibiciro by’ibicuruzwa muri rusange bizamutseho 2.1% ugereranyije n’uko umwaka wa 2022 warangiye byifashe.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda cyatangaje igipimo cy’ihindagurika ry’ibiciro muri Mutarama 2023.

Iri hindagurika ryerekana ko  iyo ugereranyije ukwezi kwa mbere k’uyu mwaka wa 2023 n’ukwezi kwa 12 kwarangije umwaka wa 2022, usanga ibiciro byariyongereyeho 2,1%.

Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 3,6%.

- Kwmamaza -

Muri rusange ugereranyije ukwezi kwa mbere k’umwaka ushize wa 2022 n’ukwa mbere kwa 2023, ibiciro mu Rwanda byiyongereyeho 31,1%.

Impamvu zikomeye zatumye biriya biciro bizamuka muri rusange ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 57,3% n’ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 12%.

Ibiciro mu cyaro byaratumbagiye…

Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare kivuga ko ugereranyije ibiciro byo mu mujyi no mu cyaro usanga mu cyaro ari ho ibiciro byazamutse kurusha mu mujyi.

Iki kigo cyerekana ko mu kwezi kwa mbere uyu mwaka wa 2023 ibiciro mu cyaro byiyongereyeho 38,8% ugereranyije n’ukwa mbere kwa 2022.

Ni mu gihe mu mijyi ho byiyongereyeho 20,7% mu kwezi kwa mbere k’uyu mwaka wa 2023 ugereranyije n’ubundi n’ukwa mbere kwa 2022.

Ku rundi ruhande, mu mujyi ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye mu kwezi gushize byiyongereyeho 41%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongeraho 8,3%, n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 12,6%.

Ni mu gihe mu cyaro ho ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye n’ubundi mu kwezi gushize byiyongereyeho 64,8%, ni ukuvuga inshuro eshatu(3) ugereranyije n’ibiciro byo mu mujyi.

Ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa mu cyaro byiyongereyeho 15% mu gihe nyamara mu mujyi ho byiyongereyeho 12,6% nk’uko byatangajwe haruguru.

Ingaruka za COVID-19 n’intambara y’u Burusiya na Ukraine biri mu bintu byatumye ibiciro ku isi muri rusange no mu Rwanda by’umwihariko bizamuka.

Banki nkuru y’u Rwanda hamwe na Minisiteri y’imari n’igenamigambi bivuga ko mu myaka iri imbere hari icyizere cy’uko ibiciro bizagabanuka, icyakora ngo byose bizaterwa n’uko ibintu bizaba biteye ku isi kuko ibibera ku isi bigera kuri bose kandi batabigizemo uruhare.

Abahanga bavuga ko ibiciro bizagabanuka mu myaka iri imbere
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version