Ubufatanye Bw’Abanya Roumania N’u Rwanda Mu Kubaka Ibiramba

Ba rwiyemezamirimo bo muri  Roumania baje kubwira abo mu Rwanda ibyo bateyemo imbere bijyanye no kubaka ibikorwaremezo bikomeye, kandi birengera ibidukikije uko bishooka.

Ni ikiganiro kiba kigamije guhuza impande zitandukanye z’ubucuruzi kugira ngo harebwe aho impande zombi zakorana kugira ngo zitezanye imbere.

Iyi mikoranire bayita B2B cyangwa Business to Business mu magambo arambuye.

Abahanga mu nzego zitandukanye z’ubwubatsi basanzwe bakorera muri Roumania bavuze ko ari ngombwa guhanahana amakuru mu by’ubwubatsi bukoresha ibikoresho bitangiza ibidukikije kugira ngo bamwe bigire ku bandi bitume ubwubatsi bwabo butera imbere.

- Advertisement -

Bafite ibikoresho umuntu ashyira mu idirishya rikirirwa cyangwa rikarara rifunguye ariko ntihagire inigwahabiri(umubu, isazi…) yinjira.

Bagenzi babo bo mu Rwanda bavuga ko ubu ari uburyo bwaba ingenzi ku Banyarwanda kubera ko hari benshi muri bo bakiribwa n’imibu ikabatera indwara zirimo na malaria.

Malaria ni indwara yica abana n’abagore batwitse iyo batinze kuyivuza.

Abo bahanga bafite n’ibikoresho bavuga ko ari ingirakamaro mu gukora ibiraro, gutinda amateme no kubaka imihanda ica hejuru y’indi.

Mu buhanga bwabo kandi, barashaka kuzakorana n’Abanyarwanda ku byerekeye kuzamura ireme ry’imirire yabo.

Umuyobozi w’ihuriro rya ba rwiyemezamirimo bo muri Roumanie bakora iby’ubwubatsi witwa Razvan Florin Basarabeanu yabwiye itangazamakuru ko icyo bashaka ko Abanyarwanda bamenya ari uko bamenya uko bakora ibintu byabo aho kubigura hanze.

Ati: “  Twe ikitugenza ni ukubaka ubushobozi bw’Abanyarwanda kugira ngo bamenye uko bakubaka ubumenyi bwo gukora ibikoresho runaka cyangwa ibikorwaremezo runaka kugira ngo biteze imbere bitabaye ngombwa ko babigura.”

Razvan Florin Basarabeanu

Basarbeanu ashima ko u Rwanda rwashyizeho amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro kubera ko ari byo sooko abahanga baheraho bahanga ibifitiye igihugu cyabo akamaro.

Yemeza ko imashini zikorerwa iwabo, zishobora no gukorerwa mu Rwanda.

Avuga ko kuba iwabo barabikoze, no mu Rwanda n’aho babikora bigashoboka.

Ndetse ngo yasanze muri za Kaminuza zo mu Rwanda hari ubushake mu barimu no mu banyeshuri bwabafasha kugera ku bikorwa bihambaye nk’uko no mu gihugu cye byashobotse.

Razvan Florin Basarbeanu avuga ko Guverinoma y’u Rwanda yamufashije kandi yizeye ko bazakomeza gukorana.

Roumanie mu magambo avunaguye

Roumanie iba mu Burayi bw’i Burasirazuba

Roumanie ni igihugu cyo mu Burayi bw’u Burasirazuba, kikaba icya gatandatu gituwe n’abaturage  benshi mu bigize Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi.

Mu buso, Roumania ni igihugu cya munani mu bunini. Ituranue n’ibihugu byinshi birimo Hongrie, Ukraine, Moldavie, Bulgarie na Serbie.

Ni kimwe mu bihugu bigize icyo bita les Balkans.

Abanya Roumania ni abuzukuruza b’Abaromani bahoze bategeka isi mu bwami bw’Abami bwa Roma ya kera.

Nta bantu bubatse ibintu bikomeye kandi bikiriho kugeza n’ubu.

Nibo bazanye ubuhanga bwo gukora imihanda y’amabuye, kubaka ibiraro bitabye mu mazi, kubaka stade zikomeye n’ubu zikiriho n’ibindi.

Ni igihugu kandi kihagazeho mu bukungu kubera ko uretse ubukerarugendo bukinjiriza menshi, gifite n’umutungo kamere ufatika.

Roumanie ifite petelori, gaz, gaz ya schiste, zahabu, amakara bacukura ikuzimu atanga imbaraga z’amashanyarazi( charbon cyangwa coal), icyuma( fer, iron), umunyu, ubutaka bwera cyane ndetse n’inzuzi ngari nka Danube.

Umurwa mukuru ni Bucarest ukaba utuwe n’abaturage barenga Miliyoni 1,5.

Mu bwikorezi Roumania iteye imbere k’uburyo ifite ibibuga by’indege 62.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version