Rwanda: Ibinyabiziga Bigiye Gukoresha Amavuta Atangiza Moteri

Ku bufatanye bw’ikigo gitanga ibikomoka kuri petelori RUBiS, ikigo kitwa Castrol  kigiye kugeza ku bafite ibinyabiziga amavuta atagira ibinyabutabire byinshi byangiza moteri.

Ikigo Castrol kimaze imyaka 125 gikora kandi kigakwiza ayo mavuta henshi ku isi.

Uyobora Ikigo RUBiS ishami ry’u Rwanda witwa Jeanine Kayihura yabwiye itangazamakuru ko gukorana  n’ikigo Castrol bizagifasha kongera ubwiza bwa serivisi zahabwaga abakigana.

Jeanine Kayihura

Ati: “Iwacu twizera ko imikoranire hagati y’abantu bahuje intego biteza imbere  impande zose mu guharanira inyungu z’Abanyarwanda. Ikigo Castrol kizwiho kugira amavuta ya moteri meza atuma ikora neza kandi ntisaze bya hato na hato kandi ni ikintu imaze igihe ikora”.

Kayihura avuga ko  u Rwanda rufite gahunda ihamye y’uko moteri z’imodoka zigenda ku butaka bwarwo ziba zikora neza, rukazabigeraho binyuze mu bufatanye n’abandi barimo n’ikigo Castrol.

Mu masezerano impande zombi zaraye zisinyiye i Kigali harimo ko amavuta ya Castrol azajya agurirwa kuri stations za RUBiS aho ziri hose mu Rwanda.

Ibi kandi biri no muri gahunda yagutse ya Leta y’u Rwanda yo guharanira ko ikirere cyarwo kibamo umwuka mwiza, utuzuyemo ibyuka abahanga bemeza ko bihumanya ikirere.

Moto n’imodoka zikoresha lisanse cyangwa mazutu yo muri kiriya kigo zizungukira mu gukoresha ariya mavuta ya moteri avugwaho kuba meza.

Umuyobozi wa Castrol East Africa witwa Ed Savage avuga ko gukorana n’u Rwanda ari ibintu bitanga umusaruro kuko ari igihugu kigambiriye  iterambere rirambye.

Umuyobozi wa Castrol East Africa witwa Ed Savage

Bimwe mu byo abafite ibinyabiziga bazahabwa ku bufatanye bw’ibyo biga ni amavuta yo mu bwoko bwa Castrol EDGE, Castrol MAGNATEC, Castrol GTX, Castrol CRB ni ibindi.

Ikigo RUBiS cyatangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2019.

Ku rwego rw’isi cyatangiye gukora mu mwaka wa 1990.

Mu Rwanda ihafite stations 50.

Ikigo Castrol gifite icyicaro muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version