Mayweather Na Musk Bazaza Mu Rwanda

Andrew Mwenda umwe mu banyamakuru bakomeye mu Karere u Rwanda ruherereyemo aherutse gutangariza mu kiganiro Long Form ko muri Nzeri, 2024 ni ukuvuga mu kwezi gutaha umukinnyi w’amakofe ukomeye ku isi azaza mu Rwanda.

Yaboneyeho no gutangaza ko mu Ukwakira uwo mwaka umuherwe wa mbere ku isi( muri iki gihe) witwa Elon Musk nawe azasura u Rwanda.

Sunny Ntayombya uyobora iki kiganiro yabajije Mwenda aho akura ayo makuru undi amusubiza ko asanzwe ari mu bantu ku isi bamenya amakuru kurusha abandi.

Bagize icyo yise International Communication System.

Andrew Mwenda

Ukurikirana ibikorwa bya Mayweather yabwiye Mwenda ko yasabye uwo mukinnyi kuzaza mu Rwanda gushimira Perezida Kagame ku ntsinzi aherutse kugeraho mu matora y’Umukuru w’igihugu.

Ikindi gikomeye ni uko uwo mugabo ukorana na Mayweather yabwiye Mwenda ko hari umukino uri gutekerezwa wazahuza Mayweather na Manny Pacquiao.

Icyo Mwenda kandi avuga ko ahagazeho ni uko Elon Musk azasura u Rwanda mu Ukwakira, 2024.

Gutegura ingendo no kwakira abantu nkaba bisigira igihugu amanota menshi mu ruhando mpuzamahanga kandi isura yacyo igakomeza kwaguka.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version