Inteko ishinga y’u Rwanda yaraye yanze gutora ishingiro ry’umushinga w’itegeko ryerekeye kwemerere abangavu bagejeje imyaka 15 kuboneza urubyaro. Banzuye ko hagomba kubaho ibiganiro bihuza inzego zose bireba.
Ubusanzwe Itegeko ryerekeye ubuzima bw’imyororokere mu Rwanda, ntiryemerera abana bari munsi y’imyaka 18 kuboneza urubyaro kuko ubikeneye aba agomba kujya kubisaba ari kumwe n’umubyeyi we amuherekeje.
Ku mushinga w’Itegeko ryavuzwe haruguru, ubwo bari mu Nteko rusange yaraye ibaye kuri uyu wa Mbere, Taliki 17, Ukwakira, 2022, Abadepite 30 batoye OYA, Abadepite 18 bemeye uyu mushinga, barindwi barifata.
Depite Gamariel Mbonimana ukuriye itsinda ry’Abadepite batanu batangije uyu mushinga w’itegeko, yasobanuye ko ugamije gukemura ibibazo birimo n’inda ziterwa abangavu.
Bagenzi be batanze ibitekerezo kuri uyu mushinga bavuze ko ukeneye kongera gutegurwa neza kubera ko abawuteguye bibanze gusa ku ‘gukumira ingaruka’ z’ikibazo kurusha ‘gukemura ikibazo’ ubwacyo.
Taarifa yaganiriye n’ababyeyi kuri iyi ngingo.
Callixte Karangwa utuye mu Karere ka Kicukiro yavuze ko ubusanzwe hari itegeko rivuga ko umwana ari umuntu utujuje imyaka 18 y’ubukure.
Uwo muntu ngo ntiyemerewe kwifatira icyemezo ndetse ntiyemerewe no gutangwaho umugabo mu rukiko.
Yibaza ukuntu umuntu nk’uwo yakwemererwa kugwa kwiyakira [ubwe] serivisi zo kuboneza urubyaro kandi uretse no kuba atemerewe gutangwaho umugabo ntiyemerewe no gushaka ngo abyare yitwe umugore.
Ati: “ Niba bashaka ko umukobwa w’imyaka 15 yemererwa serivisi zo kuboneza urubyayo nibahindure itegeko noneho agire n’uburenganzira bwo gushaka umugabo kuko gukuramo inda si icyemezo umukobwa wese wasamye afata byoroshye.”
Uyu mugabo ashima ko Abadepite mu bushishozi bwabo banze ishingiro ry’uriya mushinga w’itegeko.
Yunzemo ko uretse kuba babyanze kubera ko bidakemura ikibazo ubwacyo nk’uko babivuze, ahubwo ngo babikoze nk’ababyeyi.
Ikindi avuga ni uko amategeko agomba kurengera inkingi shingiro z’umuco w’Abanyarwanda.
Kuri we, ubusambanyi si ikintu gishingiye ku muco w’Abanyarwanda k’uburyo habaho itegeko rigishyigikira mu buryo bweruye cyangwa rikagitiza umurindi.
Undi mubyeyi abibona ukundi…
Umubyeyi witwa Imfura Pascal avuga ko ahubwo Abadepite iyo baza gutora ririya tegeko bari bube bakumiriye ingaruka ziva k’uguterwa inda.
Ngo abazitewe bakazikuramo bikagira ingaruka kuri bo ndetse no ku bagize imiryango bavukamo cyangwa bakuriyemo kuko babita ibyomanzi ngo kanaka yarabyaye cyangwa yanze kubyara akuramo inda.
Avuga ko kuba muri iki gihe abakobwa b’isugi ari mbarwa byerekana ko ubusambanyi buri hejuru bityo ko aho kubemerera gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro bishingiye ku mategeko byabafasha kutaba ruvumwa mu bantu.
Ati: “ N’ubundi se ko bazisama bakazikuramo ndetse bamwe bagata abana mu bwiherero kuki batahabwa uburenganzira bwo kuboneza urubyaro?”
Pascal Imfura avuga ko iyo Abadepite baza kuritora bari bube bakemuye byinshi kuko n’ubundi ibyangirika ari byinshi.
Nyuma yo kwanga ko uyu mushinga utorwa, Depite Gamariel Mbonimana yavuze ko bagiye kuwigaho neza bakazawugarura imbere y’Inteko rusange.
Inteko rusange y’Abadepite kandi yafashe umwanzuro w’uko habaho ibiganiro ku mpande zombi zirebwa n’iri tegeko.
Imibare ya Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) igaragaza ko mu 2021 abangavu ibihumbi 23 batarageza ku myaka 18 aribo batewe inda.
Mu mwaka wa 2016 kugera 2021 abangavu 98, 342 bari baratewe inda zitateganyijwe.